skol
fortebet

Ruhango: Abapolisi babiri bapfiriye mu mpanuka ikomeye

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi babiri bari kumwe kuri moto bakoreye impanuka mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango,bahita bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Abaturage batuye ahabereye impanuka babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aba bapolisi babiri bari bahekanye kuri Moto bagongana n’imodoka,barapfa.

Iyi mpanuka yaguyemo abo ba Polisi yabaye saa kumi z’igitondo zo kuri uyu wa 05 Ukwakira 2023 muri uwo Mudugudu.

Amazina y’abo ba Polisi bishwe n’impanuka UMUSEKE wahawe ni PC Mushabe Fred na mugenzi we AIP Ngaboyimana jean Felix.

Moto ifite plaque RF112 L naho imodoka ikaba ifite Plaque RAF734C.

Abaturage babwiye UMUSEKE ko hari imodoka yapfiriye mu muhanda wa Kaburimbo ariyo yateje iyo mpanuka yahitanye abo ba Polisi bombi.

Gitifu w’Akagari ka Buhoro ,Ayingeneye Marie Jeanne yemeza ko yahageze agasanga iyo mpanuka yabaye koko.

Gusa avuga ko yahageze nyuma y’iminota 30 iyo mpanuka imaze kuba.

Ati”Amakuru arenze kuri ayo mwayabaza Umuvugizi wa Polisi.’

Kugeza ubu,Polisi ntacyo iratangaza kuri uru rupfu rw’aba bapolisi babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa