skol
fortebet

Ruhango:Akarere kaburiye Umudugudu watoye amategeko yihariye yo guhana abajura

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akarere ka Ruhango katangaje ko kabwiye abatuye Umugugudu wa Ryakabungo , uherereye mu kagari ka Nyabibugu , umurenge wa Mwendo,ko batemerewe kwishyiriraho amategeko kandi uwihanira akurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Ibi byaje nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu babwiye TV1 ko umudugudu wabo ariwo wa mbere wiganjemo ubujura bukabije kubera ko iyo bafashe abajura babashyikiriza Polisi cyangwa RIB igahita ibarekura.
Mu rwego rwo kubakanga ngo bari batoye amategeko (...)

Sponsored Ad

Akarere ka Ruhango katangaje ko kabwiye abatuye Umugugudu wa Ryakabungo , uherereye mu kagari ka Nyabibugu , umurenge wa Mwendo,ko batemerewe kwishyiriraho amategeko kandi uwihanira akurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Ibi byaje nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu babwiye TV1 ko umudugudu wabo ariwo wa mbere wiganjemo ubujura bukabije kubera ko iyo bafashe abajura babashyikiriza Polisi cyangwa RIB igahita ibarekura.

Mu rwego rwo kubakanga ngo bari batoye amategeko yihariye yo kujya bihanira abajura arimo ko uwo bazajya bafata yaguze ibijurano birimo amategura, Imyaka yo mu murima azajya acibwa amafaranga ibihumbi 70 Rwf, hakurwemo ibihumbi 20 Rwf ashyirwe kuri konti y’irondo y’uyu mudugudu, asigaye bayashyikirije uwo babyibye, naho umujura ufatanwe Urukwavu, Inkoko azajya acibwa amande y’ibumbi 50 Rwf hakurwemo ibumbi 20 Rwf ajye kuri konti y’irondo , asigaye ahabwe ubwo bibye, naho umujura uzajya afatwa atobora inzu, cyangwa afite ihene,ingurube , intama yibye azaga acibwa amafaranga ibumbi 100 Rwf, hakurwemo ibihumbi 20 Rwf ashyirwe kuri konti y’irondo asigaye ahabwe uwo babyibye.

Akarere ka Ruhango kamaze kumenya aya makuru,kanditse kuri Twitter kati "Mwaramutse? Aba baturage baregerewe bibutswa inzira zo gushyiraho amategeko, basobanukirwa ko bakoze ibitari byo.Basabwe kudatekereza kwihanira uko ari ko kose,bibutswa ko ukekwaho icyaha ashyikirizwa inzego zibishinzwe agakurikiranwa hakurikijwe ibyo amategeko y’Igihugu ateganya."

Mu karere ka Ruhango hamaze iminsi havugwa ubujura bukomeye mu duce dutandukanye aho hari abasigaye biba bakoresheje intwaro gakondo n’abakora urugomo rukabije.

Umudugudu wa Ryakabunga ubarurwamo abajura barenga 20 nkuko aba baturage babitangaje ariyo mpamvu watoye amategeko yihariye ahana abajura n’ibisambo ,unayandika mu gitabo cy’umudugudu.

Ibitekerezo

  • Abashyizeho agenga utubari se bo i Rubavu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa