Ruhango: Batanu bakurikiranyweho gucukura butike bakiba ibicuruzwa birimo umunyu n’ ifu y’ ubunyobwa
Yanditswe: Friday 14, Apr 2017
Mu murenge wa Kinazi w’ Akarere ka Ruhango amabandi yahengereye abantu basinziriye acukura butike ya Eduard Mutarambirwa, uzwi ku izina rya Musirikare, yiba ibikoresho birimo amakaziya, umunyu, amasabune, ubunyobwa n’ ibindi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 13 Mata 2017. Amakuru avuga abo bajura bafashwe n’ irondo ndetse ko bamaze gushyikirizwa polisi y’ u Rwanda ikorera kuri sitasiyo ya Kinazi.
Umuyobozi w’ umudugudu wa Buremera Minani Abdu yabwiye (...)
Mu murenge wa Kinazi w’ Akarere ka Ruhango amabandi yahengereye abantu basinziriye acukura butike ya Eduard Mutarambirwa, uzwi ku izina rya Musirikare, yiba ibikoresho birimo amakaziya, umunyu, amasabune, ubunyobwa n’ ibindi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 13 Mata 2017. Amakuru avuga abo bajura bafashwe n’ irondo ndetse ko bamaze gushyikirizwa polisi y’ u Rwanda ikorera kuri sitasiyo ya Kinazi.
Umuyobozi w’ umudugudu wa Buremera Minani Abdu yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko abo bajura basanzwe barabazengereje, asobanura uko bafashe ndetse avuga ko bakoze raporo yo kohereza ku murenge wa Kinazi kugira ngo bakurikiranwe na polisi.
Yagize ati “Ni byo koko amabandi yacukuye inzu y’ ubucuruzi akoreshe itindo yinjiramo yiba ibikoresho birimo amasabune, umunyu, ifu y’ ubunyobwa, amaterefone yari ku muriro, amakaziye n’ ubundi buconsho. ..Ntabwo tuzi igihe bibiye ariko irondo rwababonye saa munani z’ ijoro…Twakoze raporo tuyishyikiriza polisi kugira ngo ikomeze ikurikirane icyo kibazo.”
Minani yavuze ko bafashe abantu batanu bakurikiranyweho ubwo bujura, avuga ko abo bantu atari ubwa mbere bafatirwa muri icyo cyaha.
Mu gushaka kumenya ingano n’ agaciro k’ ibyibwe ikinyamakuru Umuryango cyagerageje kuvugana na Mutarambirwa nyir’ iyo butike ntibyadushobokera.
Abaturage bari bumiwe kubera ubwo bujura
Minani yavuze ko agace batuyemo gakunze kurangwamo ubujura asaba itangazamakuru ko ryabakorera ubuvugizi ku nzego zishinzwe umutekano icyo kibazo kigahagurukirwa.
Iyo butike yacukuwe n’ amabandi iri ku muhanda
Amafoto: Sindiheba Yusuf
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *