skol
fortebet

Ruhango haravugwa umurambo w’umugore watoraguwe mu Cyuzi

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango,bavuga ko basanze umurambo w’umugore utabashije kumenyekana mu cyuzi cyuhira umuceri.

Sponsored Ad

Bamwe muri abo baturage batangaje ko igikorwa cyo gukura uyu murambo mu cyuzi,cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Taliki 30/Kanama/2023.

Bavuga ko uyu mubyeyi uri mu kigero cy’Imyaka isaga 30 basanze umurambo we ureremba hejuru y’amazi, bakavuga ko batazi niba hari abamuroshyemo cyangwa niba ariwe waguyemo.

Munyentwari Ezéchiel umwe muri abo baturage ati”Nta myirondoro ye twamenye, inzego zirimo kubikurikirana nizo zitanga amakuru arambuye”

Uyu muturage avuga ko iki cyuzi kiri mu rugabano rw’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango n’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Bweramana Manzi Eric avuga ko bakimara kumenya iyo nkuru batabaye basanga umurambo we umaze kuvanwa muri icyo cyuzi.

Ati”Ubu ntabwo turabona amakuru afatika ibyo dukuramo turaza kubamenyesha”

Ubwo iyi nkuru yategurwaga,umurambo w’uyu mugore wari ukiri ku nkombe y’iki cyuzi,utegereje ko inzego z’ubugenzacyaha zihagera kugira ngo zikore iperereza mbere yuko ujyanwa mu buruhukiro.

Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa