Ruhango haravugwa umurambo w’umugore watoraguwe mu Cyuzi
Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango,bavuga ko basanze umurambo w’umugore utabashije kumenyekana mu cyuzi cyuhira umuceri.
Bamwe muri abo baturage batangaje ko igikorwa cyo gukura uyu murambo mu cyuzi,cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Taliki 30/Kanama/2023.
Bavuga ko uyu mubyeyi uri mu kigero cy’Imyaka isaga 30 basanze umurambo we ureremba hejuru y’amazi, bakavuga ko batazi niba hari abamuroshyemo cyangwa niba ariwe waguyemo.
Munyentwari Ezéchiel umwe muri abo baturage ati”Nta myirondoro ye twamenye, inzego zirimo kubikurikirana nizo zitanga amakuru arambuye”
Uyu muturage avuga ko iki cyuzi kiri mu rugabano rw’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango n’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Bweramana Manzi Eric avuga ko bakimara kumenya iyo nkuru batabaye basanga umurambo we umaze kuvanwa muri icyo cyuzi.
Ati”Ubu ntabwo turabona amakuru afatika ibyo dukuramo turaza kubamenyesha”
Ubwo iyi nkuru yategurwaga,umurambo w’uyu mugore wari ukiri ku nkombe y’iki cyuzi,utegereje ko inzego z’ubugenzacyaha zihagera kugira ngo zikore iperereza mbere yuko ujyanwa mu buruhukiro.
Ivomo:Umuseke
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *