skol
fortebet

Ruhango: Kantengwa ubana n’ imfubyi arera inzu ye igiye gusenywa n’ amazi

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

Kantengwa Jeanne d’ arc utuye mu mudugudu wa Gako akagali ka Rubona umurenge wa Kinazi wo mu karere ka Ruhango ahangayikishijwe bikomeye n’iyi mvura y’itumba rya 2018 kuko ubu iruhande rw’akazu ke haridutse kandi hagikomeje kuriduka ku buryo isaha n’ isaha inzu ye ishobora gusenywa n’ amazi.

Sponsored Ad

Aya mazi amanuka ku musozi wa Gako yaciye umukoki inyuma y’ inzu y’ uyu mukecuru, uvuga ko adafite ubushobozi bwo kuba yabona aho yimukira.

Kantengwa uri mukigero cy’imyaka 70 avuga ko buri uko yumvishe aho inkangu zatwaye abantu n’ imisozi umutima umukuka yumva ko ari we utahiwe.

Uyu mukecuru yahoze ku rutonde rw’ abahabwa inkunga y’ ingoboka itangwa na Leta. Avuga ko ubuyobozi bwamukuye kuri uru rutonde ngo abana be barakuze. Abo bana ni imfubyi ebyiri arera zitarageza ku myaka yo gutangira ishuri.

Yagize ati “Nagiye kwifatira udufaranga nk’ uko bisanzwe barambwira ngo ngenda wowe ntukiba kuri uru rutonde abana bawe barakuze”

Uyu mukecuru abana n’abuzukuru be babiri bapfushije ababyeyi bakiri bato cyane n’ ubu batarageza ku myaka yo gutangira ishuri.

Kantengwa yifuza ko Leta yamufasha kubona aho aba ahungiye kuko yemeza ko atabona umuha icumbi ntacyo ari bumwishyure.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rubona madame Jeanne Akingeneye yatangarije UMURYANGO ko hari byinshi biri gukorwa mu kuba hafi abagizweho ingaruka n’ ibiza ariko by’ umwihariko abo amazu yabo yasenywe n’ imvura ndetse n’ abari ahantu bigaragara ko hashobora guteza ikibazo. Ngo babafasha gushaka aho kuba bakinze umusaya.

Naho kuri Kantengwa gitifu Jeanne yavuze ko bagiye kubikurikirana kuko bari bataramenya ayo makuru.

Akagali ka Rubona kari mutwibasiwe n’ ibiza aho amazu yaguye ndetse imirima n’imyaka y’abaturajye bikangirika. Kugeza ubu nta muturage wo muri aka kagari urapfa azize iyi mvura y’ itumba.

Sindeheba Yusuf

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa