skol
fortebet

Ruhango: Umukuru w’umudugudu yiyahuye nyuma yo gufata umukobwa we asambana

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’umudugudu wa Rebero wo mu kagari ka Gikoma,umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yagerageje kwiyahura nyuma yo gusanga umukobwa we arimo gusambana.

Sponsored Ad

Abatuye muri uyu mudugudu babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi wabo bamujyanye ku bitaro arembye nyuma y’aho agerageje kwiyahura anywa umuti batera mu nyanya witwa Roketi,kubera ko yafashe umukobwa we arimo gusambana.

Umwe muri aba baturage yagize ati "Umukuru w’Umudugudu yanyoye Roketi,ngo sinzi utuntu twari turi mu rugo.Twamuteruye tumuzana ku muhanda birangira bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kinazi.

Twamujyanye arembye cyane kuko twamukuye mu rugo tumuteruye tumushyira hariya ku muhanda."

Undi ati "Ngo yasanze umukobwa we bari kumurongora.Nanjye ndavuga nti ’ese niba yiyahuriye umukobwa we,ubundi yari kuzamurongora?.Tugize amahirwe yakira."

Undi muturage yagize ati "Amakuru yabashije kuduha tumuteruye ngo ’abakobwa be ntabwo bimeze neza.

Yatubwiye ngo abakobwa be babaye indaya,ngo ntabwo nabasha kugumana n’abakobwa banjye bitwara gutyo."

Uyu mudugudu ngo yari asanzwe afitanye ikibazo n’abakobwa be abashinja gusambana ariko ngo bakanga bakamubera ibamba.

Uyu muyobozi w’Umudugudu aje akurikira uwo mu kagari ka Munini nawe wagerageje kwiyahura abaturage bamutabara akiri muzima arakira.

Ntacyo buyobozi buratangaza kuri uku kwiyahura kogeye muri aka karere by’umwihariko mu bayobozi b’imidugudu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa