skol
fortebet

Rulindo: Abantu bane bo mu muryango umwe bahitanywe n’ inkangu

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Umusaza, umugore we n’ abuzukuru babo babiri bahitanywe n’ inkangu yagwiriye inzu bari baryamyemo haroka umuhungu wabo.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2018 nibwo inzu ya Nzabanita Bernardin na Kitegetse Anne Marie yaridukiwe n’ umukingo bane bahita bapfa.

Umuyobozi w’ akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Gasanganwa Marie Claire yatangarije UMURYANGO ko iyi nkangu yahitanye abantu bane ubuyobozi bukaba burimo gushaka uko bashyingurwa.

Yagize ati “Ni umukingo waridutse uhitana inzu yari iryamyemo umuryango w’ abantu batanu. Abapfuye ni bane turimo gushaka uko tubashyingura. Turabashingura saa munani”

Byabereye mu murenge wa Ngoma umudugudu wa Riryi akagari ka MUGOTE mu karere ka Rulindo Intara y’ Amajyaruguru.

Abapfuye ni NZABANITA Bernardin wari ufite imyaka 74, umugore we IKITEGETSE Anne Marie wari ufite imyaka 72, umwuzukuru wabo YANKURIJE Pascasie wari ufite imyaka 21 n’ undi mwuzukuru witwa NAKABONYE Sandrine wavutse 2006.
Harokotse umuhungu wa Nzabanita witwa KANANI Leonidas w’ imyaka 36.

Ibitekerezo

  • Ministeri ishinzwe IBIZA imaze gutangaza ko hapfuye abantu 18 I Rulindo,Gatsibo na Ndera.Mbega inkuru ibabaje cyane.Ni ubwa mbere mu Rwanda numva imvura yica abantu bangana gutya.Leta nitabare abasigaye kandi ihambishe abapfuye.Binyibukije inkuru dusoma muli bible yerekeye Umwuzure wo ku gihe cya Nowa.Icyo gihe imana yicishije umwuzure abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga. Ngo niko bizagenda ku munsi w’imperuka,ubwo imana izarimbura abantu batayumvira ikoresheje umuriro nkuko 2 Abatesalonike 1:7-9 havuga. Byaba byiza uhindutse ugashaka imana kugirango uzarokoke kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa