skol
fortebet

Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi kubera ubwicanyi budaturutse ku bushake akekwaho

Yanditswe: Tuesday 16, Feb 2021

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, mu Karere ka Rulindo, Shabani Jean Claude ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB, akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake nyuma yo kugonga n’imodoka umuturage agapfa.
Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w’imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.
Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, mu Karere ka Rulindo, Shabani Jean Claude ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB, akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake nyuma yo kugonga n’imodoka umuturage agapfa.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w’imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.

Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza na dosiye kugira ngo Shabani ashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

Shabani Jean Claude, aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 111 mu Gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa