skol
fortebet

Rulindo: Umuturage yarashwe na Polisi arapfa, uburyo yarashwemo buracyari urujijo

Yanditswe: Monday 29, Mar 2021

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki 27/3/2021 nibwo Twizerimana wari usanzwe ari umukozi ukoresha abandi (Kapita) mu ruganda rw’icyayi rwa Sorwathe (kapita) yarashwe na Polisi ahita apfa, yarasiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, akagali ka Butunzi umudugudu wa Ndorandi.
Abakurikiraniye hafi uko Twizerimana yarashwe bavuga ko nyakwigendera na bagenzi be bari barenze ku mabwiriza ariho asanzwe yo kwirinda Covid19 (avuga ko utubari dufunze) bakanywera inzoga mu kabari ka (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki 27/3/2021 nibwo Twizerimana wari usanzwe ari umukozi ukoresha abandi (Kapita) mu ruganda rw’icyayi rwa Sorwathe (kapita) yarashwe na Polisi ahita apfa, yarasiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, akagali ka Butunzi umudugudu wa Ndorandi.

Abakurikiraniye hafi uko Twizerimana yarashwe bavuga ko nyakwigendera na bagenzi be bari barenze ku mabwiriza ariho asanzwe yo kwirinda Covid19 (avuga ko utubari dufunze) bakanywera inzoga mu kabari ka Hakuzimana kari mu gisa n’agasanteri ka Ndorandi ariko bakaza kwikanga polisi bakiruka.

Aya makuru avuga ko nyuma yo kwiruka bagiye kwihisha ku mukecuru witwa Marigaritha, ari naho bakomereje kunywera inzoga.

Nyuma yo kugera kwa Marigaritha, ngo naho Polisi yaje kuhabasanga, bagerageza kwiruka ariko Twizerimana we ntibyamuhira kuko umupolisi yahise amurasa, amakuru akavuga ko yahise agwa aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Kinihira, Eric Rubayita, yatangarije Umuryango ko koko nyakwigendera Twizerimana yarashwe, umurambo we ukaba warajyanwe ku bitaro by’Intara bya Kinihiria ngo upimwe.

Yagize ati : « ni byo koko yarapfuye, umurambo wajyanwe ku bitaro by’Intara bya Kinihira ngo upimwe, ubu turi kumwe n’abaturage ndetse na RIB yaje gukora iperereza.»

Amakuru abaturage bavuga ni uko uburyo Twizerimana yarashwemo bikamuviramo urupfu bukiri urujijo. Gitifu yabwiye Umuryango ko ubwo twamusabaga amakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yari kumwe n’abaturage ndetse na RIB yaje gukora iperereza, bityo atari bubashe kuduha amakuru arambuye nawe arindiriye ibizava mu iperereza.

Twizerimana yari afite umugore n’umwana umwe. Niba koko amakuru avugwa n’abaturage ko yaba yarashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Covid19, yaba abaye uwa 3 umenyekanye nyuma y’umusilikali warasiwe na Polisi mu Karere ka Nyanza ndetse n’umuturage wa Ngoma nawe warashwe na Polisi.

Ibitekerezo

  • Uwo muturage yarenganye pe ubwos ab bari kumwe bimeze bit?

    Muzadufashe neza kumenya inshingano za police, kurenga kumabwiriza ya covid= kwicwa kweri, presida natabare birakabije!!!

    nibyogo ariko.police yurwanda ko aho kurinda abaturange nibyabo ibarasa aho ntibyaba aruko uwabikoze adahanirwa muruhame aho byakorewe ko.ntarunva umu police wasubizwe kuburanira ahakorewe icyaha kumusirikare ahubwo police ihora is a naho. iba ishaka kumukingira ikibaba ngo yarwanyije inzego zayo.ntabwo.aribyo.nibarebe uko abadirikare bakora iyo.umusirikare ahohoteye umuturage

    Umurenge wishe amabwiriza ya covid_19 biremewe kumwica?
    Abapolisi baratu baje kwa hakuzimana basanze hakuzimana hara aho aganye basangaya twizeramana abawura ko batemerewe kuhinuira bambaye sivire abaturage baracyaha bariruka bajya kwambara baragaruka bafite nimbunda bahageze bajya kwa marigaritha bica twizeramana.

    Twizeramana yarashwe n’umupolisi amusanze muri salo ahungira muri colodoro umupolisi ahita amurusa

    Nyuma Hari mutwara sibo yinjiye muri iyonza asanga ntacupa ry’inzoga nta nubwoko bw’inzoga buhari aho.

    Umuturage wishwe yitwa tuyizere Jean dammul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa