skol
fortebet

Rusizi: Batunguwe no kubwirwa ko umuntu wabo yiyahuriye muri Kasho ya polisi

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

Mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba mu Rwanda, haravugwa igisa n’amayobera ku rupfu rw’uwitwa Nsekanabo Joel wari utuye mu murenge wa Nkanka. Umuryango we n’abaturanyi bavuga ko yatwawe n’umuyobozi w’akagari ndetse n’umupolisi wambaye sivili none nyuma y’ibyumweru bibiri batazi aho aherereye kuri uyu wa mbere igipolisi cyamenyesheje umuryango we ko yiyahuriye mu kasho.

Sponsored Ad

Abo mu muryango wa Bwana Nsekanabo Joel w’imyaka 40 y’amavuko bahimbaga Gikominari, ndetse n’abaturanyi be bavuga ko bamuherukaga ku itariki ya 17 y’ukwezi gushize kwa mbere. Madame Mukamuganga Claudine, bashakanye, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umugabo we yatwawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinyaga batuyemo ari we Bwana Ndagijimana Japhet.

Uwo muyobozi ngo yari kumwe n’undi musore wambaye imyenda ya gisivili. Uwo ngo yambitse umugabo we amapingu ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri iyo tariki, hanyuma bamwuriza moto bajyana na we bombi. Gusa mu gukurikirana, ntiyabashije kumenya icyo umugabo we yaba yafatiwe ndetse n’aho yaba yajyanywe gufungirwa.

Amakuru y’iri tabwa muri yombi rya Bwana Nsekanabo kandi anasobanurwa n’umwe mu baturanyi bari kumwe, yanahaye bimwe mu byo yari afite ngo abimujyanire imuhira. Uwo avuga ko muri bike yashoboye kumva, haba harimo ikibazo cy’amakimbirane na polisi ikorera mu kiyaga cya Kivu, ayo akaba ngo aturuka ku bucuruzi bwa magendu.

Nyuma yo gushakira ahantu hose hafungirwa abakurikiranwaho ibyaha ariko agaheba, ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa mbere, Madame Mukamuganga Claudine yahisemo kwandikira ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi. Icyo yabusabaga cy’ibanze ngo ni ukurekura umugabo we.

Bitunguranye ariko, ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, mu gihe Ijwi ry’Amerika yari igikurikirana iby’ibura rya Nsekanabo, umwe mu bo mu muryango we yaje guhamagarwa n’ubuyobozi bw’igipolisi ku rwego rw’akarere. Aha ngo bamubwiye ko uwo Nsekanabo yiyahuriye muri kasho ya polisi i Kamembe.

CP John Bosco Kabera uvugira polisi y’u Rwanda na we yemeje iby’ayo makuru ko Nsekanabo Joel yiyahuriye mu kasho.

Yagize ati “Hari umuntu bikekwa ko yiyahuriye muri Kasho ariko ibyo akekwaho byari mu rwego rw’Ubugenzacyaha ni rwo rwakurikiranaga dosiye ye. Jyewe ntacyo narenzaho mwari mumbajije amakuru, menye ko ari yo ari umuntu bikekwa ko yiyahuriye muri kasho ya polisi aho yari ari gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubugenzacyaha."

Gusa umuryango we ukaba utumva ukuntu umuntu polisi yari yahakanye ko idafite apfa yiyahuriye muri kasho yayo.

Uwo mu muryango wa Nsekanabo wahamagawe na Polisi yabwiye Ijwi rya Amerika ati “Numvise Polisi impamagaye biba ngombwa ntega moto, Gitifu namusanze ku Gatebe turagenda, baratubwira ngo nta kindi twari tubahamagariye twagira ngo tubabwire ko ejo (tariki 30 Mutarama 2021), twagize impanuka Gikominari washinjwaga imbunda, (ngo hari n’abandi yavuze ko bazifite), abonye ko bikomeye ariyahura.”

Bwana Nsekanabo Joel ubusanzwe yari umuturage ukora imirimo y’ubuhinzi, akanyuzamo agacuruza n’amatungo ariko mu buryo buciriritse. Umuryango we uvuga ko ntaho yigeze ahurira n’imirimo y’igisirikare cyangwa se ya polisi.

Ikibazo cy’abantu bapfa baguye mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano cyangwa se ababurirwa irengero nyuma y’igihe bikamenyekanako bari batawe muri yombi n’izo nzego si ubwa mbere cyumvikana haba aha mu karere ka Rusizi cyangwa se mu tundi turere tw’u Rwanda.

IJWI RY’AMERIKA

Ibitekerezo

  • Amashuka azarikora

    Nawe baramuhitanye

    Ibyo byose Imana irabireba. bikorwa mwibanga ariko harumunsi Imana izabishyira kumugaragaro .sekubikora weeeeee nushaka wihane Imana itaraza kuguhana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa