skol
fortebet

RUSIZI: Ifuhe ryatumye umwarimu aruma ugutwi umugore we

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Shema Olivier w’imyaka 34 wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu Karere ka Rusizi yarumye umugore we ugutwi ubwo bakimbiranaga amushinja kumuca inyuma, igice kimwe cyako agikuraho.

Sponsored Ad

Uwo mugore we yarumye ugutwi ni Ayinkamiye Adrienne w’imyaka 30, na we ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke.

Abaturanyi batabaye uwo muryango utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, basanze Ayinkamiye avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’umaze kurya inyama mbisi.

Umuturanyi w’uyu muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera rushyira ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.

Bamwe bakeka ko ako gace k’ugutwi umugabo yakuye ku mugore we yaba yarakamize, kuko ubwo batabaraga muri urwo rukerera basanze amaraso ku munwa ariko ako gace bakakabura.

Ati: “Icyo twasanze ni uko agace k’ugutwi k’umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya, aha hakaba hakiri urujijo. Kuko n’Umukuru w’Umudugudu na we wahise atabara tucyumva induru yahise abwira umugore kujya kwa muganga abonye uburyo yaviriranaga bikabije.”

Uyu muturanyi avuga ko ikindi cyabatunguye ari uko umugore yabwiwe gutanga ikirego akanga, akavuga ko bahamagaye imiryango ngo babunge kuko adashaka ko umugabo we wamufunga.

Abaturage bavuga ko bitumvikana kuba n’abagore bajijutse, bagihishira ihohoterwa ryo mu ngo bakorerwa bikagera n’aho n’irigaragara barihishira ngo abo bashakanye batabiryozwa.

Uwatanze amakuru avuga ko imiryango yahazindukiye, umugabo akavuga ko amuziza ko hari umugabo abona bavugana cyane agakeka ko baba basambana.

Umugore we yavuze ko ari ukumubeshyera, kuko icyo cyaha atigeze agikora cyane ko kuvugana n’umugabo wese bitavuze gusambana na we.

Ati: “Nyuma y’uko imiryango yumvise ibyo byose, bahise bajya ku biro by’Umurenge wa Giheke, bandikira imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’iyo miryango yabo ko batazongera gukimbirana, bombi barasinya barataha, ku wa Mbere buri wese asubira mu kazi nk’uko bisanzwe.”

Yongeyeho ati: “Gusa twe nk’abaturanyi babo twasigaranye impungenge ko zaba ari imbabazi za nyirarureshwa, ejo ugasanga umugabo aranamwishe, cyane ko agiye kujya agendana ipfunwe ry’ubwo busembwa yamuteye imbere y’abana yigisha cyangwa abo bakorana, bikaba byamukururira indi mico mibi tudatekereza ubu.”

Abaturanyi b’Akagari ka Giheke babwiye Imvaho Nshya ko ayo makimbirane asanze andi yahoraga mu Mudugudu wa Rwumvangoma, aho umugabo yamaze igihe kirekire ashyira umugore we ku nkeke bapfa kwaya umutungo w’urugo.

Ifaranga ryose umugabo yabonaga yaritsindaga mu kabari n’ibiri mu rugo agashaka kubigurisha. Umugore yabanje kubyihanganira no kumuhishira, ageze aho abona ashobora kuzahasiga ubuzima amushyikiriza ubutabera.

Umugabo yafunzwe ibyumweru 2 agaruka yarikosoye, ngo aho agarukiye nta bombori bombori zicyumvikana mu rugo rwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko uru rugomo kuba rwarungiwe mu miryango byatumye nk’ubuyobozi ku Karere batarumenya.

Yavuze ko bibabaje cyane kubona abarezi bombi bagatanze urugero rw’imibanire myiza, ari bo bahindukira bakarumana amatwi gutyo.

Gusa yavuze ko amakimbirane hagati y’abashakanye agenda agabanyuka, ati : “Mu byatumye agabanyukaho gato ni icyemezo twafashe cyo gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye, kuko imyinshi yasangwagamo amakimbirane cyane, aho isezeraniye byemewe n’amategeko biragabanyuka.”

Yavuze ko bakomeza kwigisha imiryango kubana neza, haba hari n’abagiranye ikibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha, aho kugera aho bamburana ubuzima cyangwa ngo umwe asigire ubumuga mugenzi we.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane. Ariko Niba imiryangi yabashije kubunga ndumva bagasabana imbabazi ndumva bihagije Kandi imiryango ikomeze kubaba bugufi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa