Rusizi: Indege ya Rwandair yarenze ikibuga iparika mu mirima y’abaturage
Yanditswe: Saturday 22, Oct 2022
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira, indege ya Kompanyi ya Rwandair yavaga i Kigali yerekeza i Kamembe yarenze ikibuga ubwo yagwaga yigira mu myaka y’abaturage.
Amakuru ari kuvuga ko Umupilote wayo yarenze ikibuga kubera kutamenya ingano y’umuhanda yagombaga guparikamo ayigusha hanze yacyo.
Rwandair ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Indege ya RwandAir urugendo WB601 yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa.
Abagenzi n’abakozi bose bafite (...)

Abagenzi n’abakozi bose bafite umutekano.
Turahura n’ibibazo muri gahunda yacu uyu munsi kandi dusabye imbabazi ku bo bigiraho ingaruka."
Amakuru aravuga ko nta wakomeretse gusa ngo abashinzwe iby’indege bategereje ubufasha buturuka I Kanombe ngo bayigarure mu kibuga.
Impanuka nk’iyi ni iya kabiri ku ndege ya RwandAir muri uyu mwaka,kuko muri Mata ku kibuga k’indege cya Entebbe muri Uganda, indege y’iyi kompanyi yaguye yataye inzira y’ikibuga kubera ikirere kibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *