skol
fortebet

Rusizi: RIB yerekanye abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga imbunda no kuzikoresha mu bujura

Yanditswe: Tuesday 13, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye abantu 12 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

Sponsored Ad

RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ndetse bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

Ibyaha ngo bakurikiranweho ubu babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Mu butumwa Polisi yashyize hanze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 11 Mata 2021, yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12 mu karere ka Rusizi,nyuma yo kwica umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.

Ingingo ya 305 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko umuntu ukoze ubujura bukoreshejwe intwaro ahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani kugeza ku myaka icumi iyo ubujura bwakozwe n’abantu barenze umwe, iyo intwaro yitwaje yayikoresheje; ubujura bwakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo, cyangwa mu nzu bakoreramo. Iyo ubujura bwakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ni mu gihe ingingo ya 140 ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bigahanishwa igifungo cya burundu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa