Rusizi: Umugabo arashinjwa gukubita ifuni umugore bafitanye abana 7

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 August 2018 Yasuwe: 2100

Ntakirutimana Aloys w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Kigenge Umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe. Intandaro y’ubu bwicanyi ngo ni amakimbirane yakomokaga ku gushinjana gucana inyuma.

Ntakirutimana Aloys na nyakwigendera Icyimpaye Jeanne d’Arc wari ufite imyaka 32, bari bafitanye abana 7 dore ko banabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubu bwicanyi bwabaye mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Ingabire Joyeux yavuze ko bwatewe ahanini n’amakimbirane yavugwaga muri uyu muryango.

Yagize ati “Nibyo koko Ntakirutimana yishe umugore we amukubise agafuni mu mutwe, amwica kubera amakimbirane bari bafitanye yari amaze igihe.Uwo mugabo twahise tumushyikiriza polisi sitatiyo ya Gashonga, ubu ari gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha kugira ngo ahanwe.”

Gitifu Ingabire yakomeje avuga ko amakuru bahawe n’inzego z’ibanze ari uko uyu mugabo na nyakwigendera bari bafitanye amakimbirane amaze iminsi, ngo kuko umugabo yashinjaga umugore wekumuca inyuuma.

Yanavuze ko ubuyobozi bwagerageje kubunga mbere y’uko iki cyaha kiba, ngo nabo bakaba barerekanaga ko basa n’abababariranye, ariko ngo bikaba byabatuinguye kumva ko Ntakirutimana yaje kumwica.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda Mbabazi Modeste nawe yahamirije Ukwezi.com iby’ubu bwicanyi, avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuteye kwiyicira umugore.

Yagize ati “ Nibyo koko umugabo witwa Ntakiutimana Aloys yishe umugore we mu ijoro ry’ejo hashize.Akimara gukora ubu bwicanyi, byahise bimenyeshwa bimenyeshwa urwego rw’Ubugenzacyaha butangira gukurikirana uwo mugabo arafatwa, ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.”

Yakomeje atanga ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kurwanya amakimbirane yo mu ngo no gutanga amakuru ku ngo zitabanye neza kugira ngo inzego z’ubuyobozo zigire aho zihera zikurikirana ibibazo nk’ibyo hataraba imfu.

Yakomeje asaba ko buri wese yakagombye kuba ijisho rya mugenzi we, akamenya ikibazo kiri mu rugo rw’umuturanyi. Aha avuga ko gahunda y’amasibo yo mu midugudu ari inzira nziza igomba kujya ikoreshwa batanga amakuru y’ibibazo biri mu ngo za bagenzi babo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ko bwari bwije uwarashe indege ya Habyalimana yabwiwe n’iki ko ariwe koko...

Mu ijoro ryo kuwa 6/4/1994 indege yari itwaye Perezida Habyalimana ndetse...
20 April 2019 Yasuwe: 10489 6

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa...
17 April 2019 Yasuwe: 7370 2

Hari amakuru avuga ko Maj Sankara Callixte yafashwe akaba yaranagejejwe i...

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hatangiye gukwirakwiaa amakuru ku...
15 April 2019 Yasuwe: 34757 16

Kwibuka 25: RIB yasabye abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye abaturarwanda...
4 April 2019 Yasuwe: 936 1

Kayonza: Umusilikari yasanze ku rugo rwe hamanitse umusaraba wanditseho...

Ku urugo rwa SSgt Rubango hari hamanitse umusaraba wanditseho uwitwa...
28 March 2019 Yasuwe: 13651 1

Imbwa 16 nizo Polisi y’u Rwanda yungutse zizayifasha mu gucunga...

Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u...
17 January 2019 Yasuwe: 2713 0