skol
fortebet

Rusizi: Umusore wigenderaga mu nzira yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi arapfa

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Hakizimana Gad uri mu kigero cy’imyaka 35 wo mu Karere ka Rusizi witambukiraga mu muhanda yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi arapfa.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023 mu Marembo ya Gare ya Rusizi iherereye mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe.

Inkomoka y’urupfu rwa nyakwigendera yaturutse ku bagabo babiri batemaga ibiti byari hakurya y’umuhanda.

Umwe mu bari bahagararanye na nyakwigendera yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko igiti cyaguye ku nsinga kimanura ipoto y’igiti maze n’iy’icyuma ihita igwa.

Ati “Hari abagabo batemaga igiti kigwa ku masinga ya REG habanza kugwa ipoto y’igiti imanura n’iy’icyuma, mugenzi wacu twari duhagararanye turi nka bane imugwaho, ahita apfa.”

Undi usanzwe ukorera muri Gare ya Rusizi uri mu batabaye bwa mbere yavuze ko ipoto y’amashanyarazi yamuguye mu mutwe, bihita birangira.

Ati ” Namanutse bwa mbere mpageze nsanga ipoto yamuguyeho, byakubise mu mutwe ntiyakomeretse.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Yavuze ko urupfu rw’uyu musore rwabaye ubwo abagabo barimo Bimenyimana Jean Pierre na Yandagiriye Theogene batemaga igiti nko muri metero 100.

Ati ” Batemaga igiti cy’uwitwa Ntamfurayishyari Eugene, nko muri metero ijana uvuye ku muhanda, kigwira insinga z’amashanyarazi, nazo zikurura ipoto, hagwa amapoto abiri iya Béton n’iy’igiti ishaje.”

Abateje ibi byago bahise bashyikirizwa RIB mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe.

IVOMO: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa