skol
fortebet

Rutsiro Imvura yahitanye umuntu inasenya ibikorwa remezo byinshi

Yanditswe: Monday 07, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaguye hirya no hino mu Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022, yangije byinshi ndetse ihitana umuntu watwawe n’amazi y’umugzi ubwo yageragezaga gusimbuka ikiraro gihuza Imirenge ya Mushonyi na Kigeyo cyacitse mu karere ka Rutsiro.
Uwahatakarije ubuzima ni Hategekimana Callixte w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Nkora mu Murengewa Kigeyo, akaba yatwawe n’amazi y’umugezi wa Biruyi ashaka gusimbuka ikiraro avuye mu Murenge wa Mushonyi.
Umuyobozi (...)

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Thriphose, na we yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yangije byinshi birimo imihanda ndetse no kuba yatwaye ubuzima bw’uriya muntu.

Ati “Imvura yaraye iguye ari nyinshi yangije ibintu byinshi birimo ibiraro bihuza Imirenge ya Mushinyi na Kigeyo, imihanda hirya no hino mu Karere na yo yangiritse. Twabuze n’umuturage watakaje ubuzima ubwo yari atashye asanze ikiraro cyacitse ashaka gusimbuka ngo yambuke ariko agwamo amazi aramutwara.”

Akarere ka Rutsiro kahise kohereza itsinda ribishinzwe kugira ngo rirebe icyakorwa mu buryo bwihuse ngo abaturage bongere bahahirane cyane cyane muri iyi mihanda yangijwe n’iyi mvura.

Birajyana no gushakira ubutabazi bwihuse abo inzu zabo zangijwe n’imvura mu buryo bikomeye.

Ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo ni cyo cyorohereza ubuhahirane ku barema isoko rya Nkora ryo muri Rutsiro.

MINEMA yibukije ko uruhare rwa buri wese rurakenewe mu gukumira mbere y’uko ibiza biba ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo mu gihe byabaye. Abaturage basabwe gutunganya imirima yabo bibuka guca no gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka.

Abubaka inzu nabo bibukijwe ko bakwiye kuzirikana kuzirika ibisenge no kubaka ahabugenewe hadashyira ubuzima mu kaga ndetse bagafata n’amazi ava ku mazu yabo.

Ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu zabo birinda ko yagira ubuhaname, gusa abagituye mu manegeka n’abafite inzu zishaje bibukijwe ko bakwiye kwimuka mbere y’uko bigera aho hari abahatakariza ubuzima.

Uretse mu Karere ka Rutsiro, iyi mvura yaguye kuri iki Cyumweru kugeza mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere, yanageze hirya no hino mu gihugu. Aho mu turere twa Huye, Kicukiro na Nyagatare hagiye hasenyuka inzu imwe y’umuturage, gusa mu karere ka Nyagatare umuntu umwe yarakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa