skol
fortebet

Rutsiro:Ubuyobozi bwaharitse gahunda yo kugaburira abarimu ku byokurya by’abanyeshuri

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutongera gufata ku mafunguro agenewe abanyeshuri bakayaha abarimu.

Sponsored Ad

Ibaruwa yakwirakwiye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, igaragaza ko hari imyanzuro yafashwe mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri tariki 03 Ugushyingo 2023 ivuga ko hari bimwe mu bigo by’amashuri abarezi n’abakozi babyo bakorera ku ishuri bafata ku mafunguro ya Saa sita agenewe abanyeshuri.

Nu ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yagize ati “Nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri bityo umunyeshuri agahabwa ingano y’ifunguro yose uko yagenwe”.

Mulindwa akomeza agira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri ku biganiro n’abo bakorana maze na bo bagatanga umusanzu wajya wifashishwa mu kubategurira amafunguro ya Saa Sita.

Akarere ka Rutsiro kasabye ko ibigo by’amashuri bifite abakozi babyo batangaga umusanzu wo gufatira amafunguro ku ishuri ko byakomeza kandi bakarushaho kubinoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa