skol
fortebet

Rutsiro: Yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 2

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 22 utuye mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo abafasha imirimo.
Nyina w’uyu mwana yavuze ko ikibazo cyamenyekanye kuri uyu wa Mbere ubwo se w’umwana yavaga kwahirira inka anyuze ku gikoni asanga uwo mukozi arimo asambanya umwana.
Ati “Se yari yazindutse ajya kwahirira inka, agihinguka mu gikari asanga yamwiyicajeho ari (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 22 utuye mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo abafasha imirimo.

Nyina w’uyu mwana yavuze ko ikibazo cyamenyekanye kuri uyu wa Mbere ubwo se w’umwana yavaga kwahirira inka anyuze ku gikoni asanga uwo mukozi arimo asambanya umwana.

Ati “Se yari yazindutse ajya kwahirira inka, agihinguka mu gikari asanga yamwiyicajeho ari kumukorera ibyo bintu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Icyizihiza Alda yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yahise afatwa hakaba hategerejwe ibisubizo bizava kwa muganga.

Ati “Arakekwa, yarafashwe, yari umukozi wo muri urwo rugo,ababyeyi bavuze ko yaba yasambanyije uwo mwana, bahuruza polisi irahagera umwana yajyanywe kwa muganga hategerejwe ibisubizo bizaturuka kwa muganga twe ntitwabimenya, bimenywa na RIB.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’abasambanya abana kidakunda kubaho muri uyu murenge ngo kuko ari inshuro ya kabiri bibayeho mu myaka ibiri ishize.

Uyu musore wasambanyije uyu mwana akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Murunda.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa