skol
fortebet

Rwamagana: Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Mugesera mu Murenge wa Karenge Akarere ka Rwamagana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yatangarije Radio Rwanda ko kugeza ubu abantu 6 aribo bamaze kuboneka bahitanywe n’iyi mpanuka.

Muri rusange ubu bwato bwari burimo abantu 46, ariko abarokotse 31, i ukuvuga ko kugeza ubu hari abaturage bari hagati ya 7-9 bataraboneka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo abaturage bari mu bwato bari bavuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma batashye i Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Ubwo bari mu bwato, bahuye n’umuyaga w’umuhengeri mwinshi, ukubita ubwato, bararohama, bamwe mu bari bambaye imyenda yabugenewe n’abazi koga babasha koga bavamo, abandi bararohama mu gihe inzego n’abaturage bahitse batabara bakuramo abandi.

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko umusare wari utwaye ubwato yakoze amakosa kubera ko ubusanzwe ubwato yari afite butemerewe kurenza abantu 15, ni nabwo bwishingizi bwari bufit

Yagize ati "Byatewe n’uburangare bw’umusare wagombaga kubambutsa. Nabivuga mu buryo bubiri; yashyizemo abantu barenze ubushobozi bw’ubwato kandi harimo n’imyaka, harimo ibishyimbo, ibigori n’amagare. Yari yapakiye ku buryo burenze noneho bikaba ari n’igihe imvura yari ikimara guhita. Iyo imvura ikimara kugwa mu Biyaga haba harimo umuyaga mwinshi."

Abantu 16 nibo bari bambaye imyenda y’ubwirinzi yagenewe kwambarwa n’abari mu mazi menshi.

Abo bose nta n’umwe wigeze ugira ikibazo.

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage by’umwihariko abakorera ingendo mu bwato kutemera na rimwe kubujyamo batambaye imyenda yabugenewe no kwirinda kujya mu bwato burimo abaturage benshi cyangwa imizigo myinshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha ababuriye muri iyi mpanuka bikomeje gukorwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ririmo gukoresha ibikoresho byabugenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa