skol
fortebet

Rwamagana: Abashinzwe umutekano bafashe abantu batatu bacuruza inyama z’imbwa

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa 28 Ukwakira 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu mu kagari ka Murehe, umudugudu wa Kajororo, nyuma y’amakuru yavuye mu baturage ku bufatanye n’inzego za RDF, irondo n’abaturage hafashwe abagabo batatu bakekwaho kubaga imbwa no gukwirakwiza inyama zazo mu baturage.

Sponsored Ad

Mu bafashwe harimo Sibomana Jean Pierre w’imyaka 29 uvuka mu kagali ka Murehe mu mudugudu wa Kajororo.

Hafashwe kandi uwitwa Manirafasha Eric w’imyaka 24 na we uvuka muri Murehe mu mudugudu wa Bitega na Maniraguha Pierre Alias Sinderibuye w’imayaka 26 wo mu kagali ka Ntebe,mu mudugudu wa Samuramba.

Aba bose bafatiwe aho bazibagira ndetse barabyemera ko bazibaga kandi bagakwirakwiza inyama zazo mu mirenge ya Nyakaliro na Karenge, muri urwo rugo hari icyobo bashyiramo ibisigazwa bisaguka kuri izo mbwa.

Aba bose bahise bacumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu bakorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa