skol
fortebet

Rwamagana: Mudugudu yakubise umugore w’ abandi amuciraho imyenda

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuturage witwa Mushikiwabo Solange utuye mu mudugudu wa Gisanza akagari ka Mwulire mu murenge wa Mwulire w’akarere ka Rwamagana arashinja umuyobozi w’umudugudu kumuhohotera akamukubita ndetse na telefone y’uyu muturage ifatwa bugwate ngo nuko adatanze amafaranga y’irondo.

Sponsored Ad

Uyu Mubyeyi Mushikiwabo Solange aravuga ko kuwa kabiri mugitondo aribwo abashinzwe kwishyuza amafaranga y’irondo bazindutse baza kuyamusaba maze basanga ntayo afite ,hanyuma ngo bahita bamwaka telefone ye ku ngufu bayigira ingwate.

Uyu muturage avuga ko yagiye kureba umukuru w’umudugudu ngo amusabe kumuha telefone ye , ndetse ngo bagirane n’amasezerano y’igihe azishyurira ayo mafaranga y’irondo yasabwaga , hanyuma ngo umukuru w’umududugudu yadukira uwo muturage maze aramukubita anamuciraho imyenda yari yambaye nkuko bigaraga mu mafoto .

Kubera ikibazo uyu muturage avuga ko afitanye n’umukuru w’umudugudu, arasaba ko yarenganurwa dore ko anavuga ko anatewe impungenge z’umutekano we
Bamwe bu batuye muri uyu mudugudu nabo baravuga ko uyu mukuru w’umudududu yahohoteye umuturage dore ko ngo atari n’ubwa mbere uyu mukuru w’umudugudu avugwaho gukubita abaturage.

Rubayija Etienne niwe mukuru w’umudugudu wa Gisanza akaba ari we uvugwaho gukubita uyu muturage no gufatira telefone ye .Uyu mukuru w’umudugudu yemera ko iyo telefone ayifiye koko anavuga n’impamvu ayifite. Ku bijyanye no kuba ashinjwa kuba yarakubise umuturage uyu mukuru w’umudugudu yabihakanye yivuye inyuma avugako ntabyo yakoze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire Rwagasana Jean Claude avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana hanyuma nibasanga uyu mukuru w’umudugudu afite uruhare azabiryozwe.

Ngo si ubwa mbere uyu mukuru w’umudugudu wa Gisanza wo mu murenge wa Mwulire avugwaho kugirana ibibazo n’ abaturage ’kuko ngo no mu minsi yashize yagiye agirana ibibazo n’abaturage ayobora ,ku buryo ngo benshi bagiye bicecekera kuko ngo abagize icyo bavuga ngo uyu mukuru w’umudugudu abamerera nabi.

TV1.rw

Ibitekerezo

  • Bamukurikinane

    Bagombye nawe kumutega nimugoroba bakamuceka gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa