skol
fortebet

Rwamagana:Umusore warugiye kwiba mu Ruganda yishwe arashwe

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore bivugwa ko yaragiye kwiba fers à béton mu ruganda rwa SteelRwa yishwe arashwe nyuma yo kugerageza gutoroka inzego z’umutekano.
Uyu musore waruri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya biravugwa ko yarashwe mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Ndago mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya ahakorera uruganda rwa fers à béton rwa SteelRwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, (...)

Sponsored Ad

Umusore bivugwa ko yaragiye kwiba fers à béton mu ruganda rwa SteelRwa yishwe arashwe nyuma yo kugerageza gutoroka inzego z’umutekano.

Uyu musore waruri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya biravugwa ko yarashwe mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Ndago mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya ahakorera uruganda rwa fers à béton rwa SteelRwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko ko uyu musore yishwe arashwe nyuma yo kujya kwiba agashaka kurwanya abashinzwe umutekano bacunga uru ruganda.

Ati “Umujura yaje kwiba ari kumwe n’abandi hariya ku ruganda rwa SteelRwa, yinjiramo imbere kugira ngo atangire anajye hanze fers à béton , yari afite umuhoro abaharindira umutekano baje kumubona atangira kubarwanya umwe aramurasa ahita apfa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyo batamurasa ngo yashakaga gutema umwe mu bashinzwe umutekano kuko ngo yari yitwaje umuhoro, bagenzi be bari bazanye kwiba ngo bahise biruka baburirwa irengero.

Gitifu Mukantambara yasabye abaturage kwirinda ubujura avuga ko mu nama bakorana umunsi ku munsi babibibutsa ko bakwiriye kwitwararika bakirinda kujya kwiba ibikoresho by’izi nganda baturanye. Si ubwa mbere kuri uru ruganda harasirwa abajura bagiye kuhiba kuko n’umwaka ushize baharasiye abandi bantu.

Ibitekerezo

  • Ururuganda rwibasirwa na mabandi burigihe ni modoka zinjiramo bayiparamye bayiba ibyuma bagenda mumuhanda bitwaje ibibando uyuvuze benda kugukubita

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa