skol
fortebet

Sena y’u Rwanda yagaragaje kimwe mu bisubizo byafasha kugabanya impanuka mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sena y’u Rwanda iratangaza ko ubwinshi bw’imodoka zishaje zinjira mu Rwanda zisanga izindi ziba zisanzwemo ari kimwe mu bikomeje kongera impanuka zo mu muhanda bityo bakaba basaba ko zakumirwa cyangwa zigashyirirwaho amabwiriza yihariye.
Kuwa Mbere,nibwo Sena yemeje gutumiza uhagarariye Guverinoma,Minisitiri w’Intebe, ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kugezwaho raporo (...)

Sponsored Ad

Sena y’u Rwanda iratangaza ko ubwinshi bw’imodoka zishaje zinjira mu Rwanda zisanga izindi ziba zisanzwemo ari kimwe mu bikomeje kongera impanuka zo mu muhanda bityo bakaba basaba ko zakumirwa cyangwa zigashyirirwaho amabwiriza yihariye.

Kuwa Mbere,nibwo Sena yemeje gutumiza uhagarariye Guverinoma,Minisitiri w’Intebe, ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Zimwe mu mpamvu zitera impanuka zagaragajwe na Komisiyo zirimo imiterere y’imihanda, harimo imihanda yubatswe kera iteye nabi; imikoreshereze y’ibinyabiziga, ahanini ibitarakorewe ubugenzuzi; n’imikorere y’amagaraje akenshi usanga adakorerwa ubugenzuzi.

Impanuka zikomeje kwiyogera, ku buryo zavuye ku 4160 mu 2020 zigera ku 8639 mu 2021, ndetse muri uyu mwaka wa 2022 nubwo utararangira, hamaze kuba impanuka zirenga 8,660.

Izo mpanuka zahitanye abantu benshi, barimo 629 mu 2020, 655 mu 2021 n’abarenga 687 bamaze gupfa muri uyu mwaka wa 2022.

Mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, habereye impanuka y’imodoka, abantu batanu barakomereka.

Amakuru avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga iRemera mu Giporoso yerekeza Sonatube Ropoint muri Kicukiro, yacitse feri ubwo yari igeze mu Kagari ka Rukiri ya I mu Murenge wa Remera, hafi y’ahari kaminuza ya UTB, igonga ibinyabiziga n’abagenzi, barakomereka cyane.

Ibitekerezo

  • basenateri, ibi koko niko mwabyemeje?
    Imodoka zishaje ni ukuvuga izakozwe ryari ubwo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa