skol
fortebet

U Rwanda ruvuga ko ’isasu ryayobye’ rivuye muri DR Congo ryakomerekeje umusivile

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda ivuga ko "isasu ryayobye" rivuye mu mirwano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryakomerekeje umuturage w’umusivile mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’igihugu, hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko ibyo byabaye ku wa mbere, ahagana saa sita n’iminota 30 z’amanywa (12h30). Uwo mugabo arimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Cyanzarwe i Rubavu.

U Rwanda ruvuga ko iryo sasu ryaturutse "mu mirwano yo mu rugaga rw’imitwe itemewe n’amategeko ifashwa na Kinshasa" mu burasirazuba bwa DR Congo.

Nta cyo leta ya DR Congo yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya ishinjwa na leta y’u Rwanda.

Leta ya DR Congo yakomeje gushinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ikirego cyasubiwemo henshi, nko muri raporo y’inzobere za ONU. U Rwanda rurabihakana.

Mu itangazo ku rubuga X, leta y’u Rwanda igira iti: "U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’ubufasha n’imikoranire bikomeje bya Leta ya DRC na FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko hamwe n’abacanshuro b’abanyamahanga."

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibyo "birimo kongera ibikorwa by’ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda, birenze ku masezerano ya Luanda na Nairobi".

Mu gihe cyashize, abategetsi ba DR Congo bahakanye ko icyo gihugu gikorana na FDLR, bavuga ko ari urwitwazo rw’u Rwanda rwo gukomeza guteza umutekano mucye no gusahura amabuye y’agaciro ya DR Congo.

Iryo tangazo rivuga ko u Rwanda ruzagumishaho uburyo bwo kwirinda ko ikirere cyarwo n’imipaka bivogerwa, no kuburizamo ko imirwano y’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro yagera mu Rwanda, hagamijwe kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda.

Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha cy’umwuka wa politiki urushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, DR Congo yatangaje ko kuraswa n’u Rwanda kw’indege yayo ari "igikorwa cy’intambara".

Icyo gihe leta y’u Rwanda yo yavuze ko "hafashwe ingamba z’ubwirinzi" ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR Congo "yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu", ibyo Congo yahakanye ivuga ko yari irimo "kugurukira imbere mu gice cya Congo".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa