skol
fortebet

U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo ab’igitsinagore 18 mu gitondo cyo ku itariki ya 29 Mata,bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo mu murwa mukuru w’iki gihugu Juba.

Sponsored Ad

Mbere y’uko bahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, basezeweho n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda buhagarariwe na komiseri wa Polisi (Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Umunsi umwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro, aba bapolisi bari bahawe impanuron’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP/Opns) Dan Munyuza, izi mpanuro zikaba zizabafasha gukora akazi kabo neza muri icyo gihugu.

DIGP Munyuza yababwiye ko kuba ubuyobozi bukuru bwa Polisi bufata umwanya bukaza kubaganiriza buba buyobewe ko bahuguwe bihagije, bagasobanurirwa neza imiterere y’akazi bagiyemo, ahubwo ari ukugirango bibongerere uburemere bw’ako kazi, kandi babone ko Polisi y’u Rwanda iha uburemere akazi baba bagiyemo.

Yarababwiye ati:”Akazi muzakora aho mugiye kubungabunga amahoro, ntaho gataniye n’ako mwakoraga hano mu Rwanda. Itandukaniro rihari gusa ni uko aho mugiye muzakorana n’abantu mutavuga ururimi rumwe.”

Yakomeje abasaba kuzakomeza guhesha ishema igihugu, nk’uko bagenzi babo bababanjirije bakomeje kugihesha ishema.

Aha yaravuze ati:”Mumenye ko aho mugiye muhagarariye igihugu. Ibyiza n’ibibi muzakora ntibizabarwaho ahubwo bizabarwa ku Rwanda. Turabasaba guzakora ibyiza gusa kugirango mukomeze guhesha isura nziza igihugu cyacu.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha bo ubwabo, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro, kuko Polisi y’u Rwanda igaragara neza imbere y’abandi bapolisi b’abanyamahanga bazaba bari kumwe.

Yarababwiye kandi ati:”Muzerekane itandukaniro mu myitwarire n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda, dore ko twiyemeje ko ntawe ukwiye kuduhiga.”

Yababwiye kandi kutazasiga icyasha isura nziza bagenzi babo bubatse, aho yababwiye ati:”Muzaharanire gusigasira izina ryiza bagenzi banyu banditse aho bakoreye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.”

DIGP Munyuza yasabye aba bapolisi kwigira ku masomo bagenzi babo bahuye nayo mu butumwa bw’amahoro butandukanye ku isi, aho yavuze ati:”Mwigire ku bibazo bagenzi banyu bahuye nabyo aho bakoreye hose ku Isi, bityo bibabere isomo mwe muzabyirinde, kandi ibyiza bakoze bigatuma batunganya inshingano zari zabajyanye, nabyo mubifatireho urugero namwe muzatunganye akazi kanyu neza.”

Iri tsinda riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, rikaba ryasimbuyeyo irindi ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Bosco Rangira, iri naryo rikaba ryagarutse mu gihugu ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 29 Mata, naryo rikaba ryakiriwe na CP Kabera wabashimiye uko bitwaye mu butumwa bw’amahoro, anabasaba ko ubunararibonye bakuye muri ubwo butumwa bw’amahoro buzabafasha gutunganya neza imirimo yabo, anabasaba kuzabusangiza bagenzi babo.

ACP Rangira, yavuze ko inshingano zabajyanye bazisoje neza, yongeraho ko muri Sudani yepfo amahoro ataragaruka neza, ikaba ariyo mpamvu basimbuweyo n’abandi.

Yavuze ati:”Muri rusange, abanyasudani y’Epfo bishimiye akazi gakorwa n’abapolisi b’u Rwanda, tukaba twarakoranye bya hafi n’abandi baje kugarura amahoro muri iki gihugu.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi hafi 1200 bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, mu minsi iri imbere rukaba ruzohereza itsinda ry’abapolisikazi muri Sudani y’Epfo, bakazuzuza abapolisi 1400 bari kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye

Aba bapolisi b’u Rwanda babungabunga amahuro muri Sudani y’Epfo bakora imirimo irimo: gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe tw’iki gihugu, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa