skol
fortebet

U Rwanda rwinjije mu gisirikare abasore n’inkumi bahawe imyitozo ikarishye

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahaye ikaze abasirikare bashya basoje amasomo n’imyitozo mu gihe cy’amezi 10 barimo mu Kigo cya gisirikare cy’amasomo y’ibanze cya Nasho cya BMTC.
Aba basirikare bamaze amezi 10 bahabwa imyitozo ya gisirikare, basoje kuri uyu wa Gatanu tariki 23 mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jean Bosco Kazura.
General Jean Bosco Kazura yibukije aba basirikare bashya binjiye muri RDF ko ubumenyi n’imyitozo bahawe bazabikoresha mu kurinda ubusugire bw’u (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahaye ikaze abasirikare bashya basoje amasomo n’imyitozo mu gihe cy’amezi 10 barimo mu Kigo cya gisirikare cy’amasomo y’ibanze cya Nasho cya BMTC.

Aba basirikare bamaze amezi 10 bahabwa imyitozo ya gisirikare, basoje kuri uyu wa Gatanu tariki 23 mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jean Bosco Kazura.

General Jean Bosco Kazura yibukije aba basirikare bashya binjiye muri RDF ko ubumenyi n’imyitozo bahawe bazabikoresha mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo.

Yabashimiye kandi umuhate wabaranze ndetse n’ikinyabupfura byarabaranze muri iki gihe cyose bari bamaze bari muri iyi myitozo.

Aba binjiye muri RDF kandi na bo baboneyeho kugaragaza ubumenyi butandukanye bahungukiye burimo n’imyitozo idasanzwe yo gutegura n’imirwanire mu rugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa