skol
fortebet

"Ubu dufite igisirikare cy’umwuga, gifite ibikoresho bijyanye n’igihe"-RDF

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko Igihugu cyiyubatse ku buryo nta wagihungabanya.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA aho yemeje ko niba u Rwanda rushobora gutanga umutekano muri Mozambike n’ahandi bivuze ko mu Rwanda uba umeze neza cyane.

Yavuze ko batangira urugamba rwo kubohora u Rwanda nta mashuri ya gisirikare bari barize ariko ubu abasirikare ba RDF ari abanyamwuga ku buryo nta wahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Ati "Ubu dufite igisirikare cy’umwuga, gifite ibikoresho bijyanye n’igihe. Dufite ubushobozi, ubushake n’imbaraga zo kurinda umuturage wese w’u Rwanda.’’

Yakomeje ati "Abaturage bacu badufitiye icyizere.Niba tujya gutanga umutekano mu bindi bihugu.Tugira uruhare mu bikorwa by’umutekano mu bindi bihugu nka South Sudan,Mozambike,Centrafrique.Ubushize twari muri Mozambike abaturage baratubwira ngo abanyarwanda nimusubira iwanyu tuzabakurikira.

Niba dushobora gutanga umutekano muri ibyo bihugu,nuko twizeye ko iwacu ari amahoro Kandi niba dushobora gutanga umutekano hirya iyo ngiyo,ntabwo twananirwa gutanga umutekano ku banyarwanda.

Umuturage aryame asinzire yiyorose,abashoboye kurota barote."

Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bagiye gukora ibikorwa bihuriweho mu kuzamura abaturage.Ibi bikorwa bizatangizwa ku wa 1 werurwe 2024, aho bizabera mu Turere twa Bugesera, Gasabo, Ngoma, Musanze, Burera na Gisagara two mu gihugu hose.

Nyuma y’amezi atatu bizamara ni bwo bizatahwa ku mugaragaro.

Ibi bikorwa biva mu ngengo y’imari y’izi nzego zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa