skol
fortebet

Ubuhamya bwa Perezida Kagame ku mpamvu FPR yagabye ibitero amasezerano ya Arusha arimbanyije

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo ku itariki ya 8 Gashyantare 1993, ingabo za FPR Inkotanyi zavuye mu birindiro byazo mu Majyaruguru y’u Rwanda aho zari zimaze igihe zigaruriye zimanuka zigana i Kigali nyuma y’uburakari zatewe n’iyicwa rya hato na hato ry’abatutsi ryari rimaze iminsi rikorwa n’abambari ba Leta ya Juvenal Habyarimana.
Nubwo hari hashize iminsi ingabo za FPR zemeye guhagarika imirwano ndetse ibiganiro by’amahoro bya Arusha birimbanyije, kwihangana byaranze maze zirenga agace kazitandukanyaga n’iza (...)

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo ku itariki ya 8 Gashyantare 1993, ingabo za FPR Inkotanyi zavuye mu birindiro byazo mu Majyaruguru y’u Rwanda aho zari zimaze igihe zigaruriye zimanuka zigana i Kigali nyuma y’uburakari zatewe n’iyicwa rya hato na hato ry’abatutsi ryari rimaze iminsi rikorwa n’abambari ba Leta ya Juvenal Habyarimana.

Nubwo hari hashize iminsi ingabo za FPR zemeye guhagarika imirwano ndetse ibiganiro by’amahoro bya Arusha birimbanyije, kwihangana byaranze maze zirenga agace kazitandukanyaga n’iza Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana, FAR, zikomeza zinjira mu mujyi wa Ruhengeri, zifata n’uduce tuhakikije turimo imirenge ibiri yahoze muri Byumba.

Mu minsi micye yakurikiye, izi ngabo zakomeje urugendo zimanuka, zitsimbura ingabo za FAR mu birindiro hafi ya byose byari mu Majyaruguru, zifata ibice by’ingenzi nk’imihanda igana i Kigali n’ibiraro bikomeye, kugera ubwo zitungutse mu misozi ya Shyorongi n’inkengero zayo, zitegeye Kigali yari mu birometero 30 gusa.

Nyuma y’ibitero FPR yari imaze kugaba kuri FAR, hirya no hino humvikanye amajwi y’abantu bashinja FPR kwica ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Christian Science Monitor, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za FPR-Inkotanyi, yasobanuye ko FPR yafashe umwanzuro wo kurenga ku masezerano ya Arusha kuko na Leta itari ikiyubahiriza.

Yagize ati “Intego zacu ni ugutanga ubutumwa kuri Leta bw’uko mu gihe turi gushakira hamwe amahoro [binyuze mu masezerano ya Arusha] bakwiye kuyubahiriza. Bakomeje kwica ibyo twemeranyijeho i Arusha. Ugomba kuba warumvise ubwicanyi buherutse kubera [mu duce twa Gisenyi na Ruhengeri] kandi bwakozwe na Leta”.

Ubu bwicanyi Gen Maj Kagame yavugaga, bwanagaragajwe na Komisiyo ya FIDH, yari igizwe n’impuguke mu by’amategeko, ubuvuzi ndetse n’izindi nzego, bacukumbuye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye kuva mu 1990.

Ni ubwicanyi bwabereye mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi, bukaza umurego cyane nyuma y’uko impuguke za FIDH zivuye mu Rwanda, maze abarimo ingabo za FAR bakadukira Abatutsi basaga 400, biganjemo abari batanze ubuhamya bw’ibyo babonye mu bice byabereyemo ubwicanyi.

Gen Maj Kagame yasobanuye ko FPR yagombaga kugira icyo ikora mu kuburizamo ubwo bwicanyi, kuko atari ubwa mbere bwari bubayeho, dore ko mu bice bya Kibilira mu Ukwakira 1990 hiciwe Abatutsi, bongera kwicirwa mu mu Bigogwe mu 1991, ndetse na Bugesera muri Werurwe 1992.

Yagize ati “[Abapfuye] bari hari hagati ya 300 na 400. Iyi si inshuro ya mbere babikora, bishe abantu mu Bugesera na Kibilira ndetse na Bigogwe hafi ya Gisenyi. Twatekereje ko ubwo bwicanyi buzahagarara ubwo twari mu biganiro bigamije gushaka amahoro ariko si ko byagenze. Rero ntitwari buhagarare gutyo gusa ngo tureberere”.

Icyari kigamijwe muri ubu bwicanyi, nk’uko Gen Maj Kagame yabitangaje, kwari ukwihimura kuri FPR kuko yari yaranze ko ishyaka rya CDR, ryakoreraga mu kwaha kw’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana, rihabwa imyanya muri Guverinoma.

Yaragize ati “[Icyari kigamijwe] ni ukudutera ubwoba. Mu bice by’amasezerano yo gusangira ubutegetsi i Arusha, ishyaka rya Perezida Habyarimana, MRND, ryari ririmo kugerageza gushyira ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, CDR muri Leta. Ibyo byari gutuma abashyigikiye Habyarimana bagira ubwiganze muri Leta, rero twarabyanze kuko tutari bwemere ko ishyaka ry’abahezanguni ryinjira muri Leta”.

Yongeyeho ati “Ubwo rero amasezerano yasinywagwa hatarimo CDR, MRND yagerageje kutwihimuraho, ku buryo bafatanyije na CDR bashoboraga gutuma, ibintu bigenda nabi mu gihugu; bagateza ubwicanyi aho gushyigikira umutekano. Leta yashishikarije abanyamuryango ba MRND na CDR kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Kuva Mutarama 1993, FPR yari yarakomeje kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi, kuko mu nama yahuje FPR na Ambasaderi Johnnie Carson wari uhagarariye Amerika muri Uganda, bamugaragarije ko “Amahitamo yo kureka intambara ari kurushaho kugabanuka urebeye mu bantu bari kwicwa. Turatekereza ko tutakomeza kureberera Leta ya Habyarimana yica abantu”.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa