skol
fortebet

Ubujura bukomeje gufata indi ntera! Umukobwa yatewe n’abajura bamutera icyuma

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi
Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu nda, aramukomeretsa.

Sponsored Ad

Abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga uwo muntu yagiye, bihutira kujyana uwo mukobwa Aloysie Mukeshimana wakomerekejwe n’uwo muntu kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvèstre Twajamahoro, avuga ko abajura binjiye muri urwo rugo, umwe aza kubonwa n’uwo mukobwa ahita amukomeretsa n’inkota mu nda no ku ijosi.

Ati “Bitewe n’ibihe turimo byo kwibuka, n’amasaha yinjiriye mu rugo tukabihuza n’uko uyu muryango wacitse ku icumu, twaketse ko yaba yashakaga kubahitana ariko mu byo twamenye twasanze ari umujura washakaga kwiba”.

CIP Twajamahoro avuga ko hari gukorwa iperereza kuri ubwo bujura kugira ngo uwo mugizi wa nabi amenyekane.

CIP Twajamahoro asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko abajura bagira amayeri menshi bitwikira kugira ngo bibe abaturage.

Ati “Ni byiza ko n’abaturage batunga numero z’inzego z’umutekano kugira ngo batange amakuru ku buyobozi no mu nzego z’umutekano igihe habayeho guterwa kugira ngo batabarwe ku gihe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa