skol
fortebet

Umucuruzi w’Umunyarwanda wari muri Uganda yashimuswe

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Abantu bakekwaho kuba abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bongeye guta muri yombi Umunyarwanda witwa Emmanuel Cyemayire bamukuye mu mujyi wa Mbarara.
Amakuru ahari akaba avuga ko Cyemayire yari muri uyu mujyi uherereye mu burengerazuba bwa Uganda kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 05 Mutarama 2018, ubwo abo bantu bamwinjizaga mu modoka bari barimo bakamujyana ahantu hataramenyekana.
Umwe mu babonye uko ibintu byagenze avuga ko Cyemayire asanzwe afite iduka muri Mbarara, bakaba batazi aho (...)

Sponsored Ad

Abantu bakekwaho kuba abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bongeye guta muri yombi Umunyarwanda witwa Emmanuel Cyemayire bamukuye mu mujyi wa Mbarara.

Amakuru ahari akaba avuga ko Cyemayire yari muri uyu mujyi uherereye mu burengerazuba bwa Uganda kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 05 Mutarama 2018, ubwo abo bantu bamwinjizaga mu modoka bari barimo bakamujyana ahantu hataramenyekana.

Umwe mu babonye uko ibintu byagenze avuga ko Cyemayire asanzwe afite iduka muri Mbarara, bakaba batazi aho abamutwaye berekeje nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Cyemayire yari asanzwe akorera i Mbarara, aho afite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics. Yahakoreraga guhera mu 2013, hamwe n’umugore we Yvonne Mukakalisa.

Amakuru avuga ko Cyemayire kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye, yari amaze igihe akurikiranwa cyane n’Umupasiteri witwa Deo Nyirigira ufite itorero AGAPE i Mbarara, uwo akaba ari umwe mu bantu bagize umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru y’imikoranire ya hafi ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI, n’ibindi bikorwa byo gushimuta abantu byagiye bigirwamo uruhare na Nyirigira.

Abandi bantu bavugwa cyane muri ibyo bikorwa babarizwa muri RNC barimo Charles Sande (uzwi nka Robert Mugisha), Felix Mwizerwa (umuhungu wa Pasiteri Nyirigira) na Dr. Sam Ruvuma uheruka gufatwa nyuma akarekurwa, mu iperereza ku mikoranire na CMI mu gushakira abayoboke RNC muri Uganda.

Pasiteri Nyirigira bivugwa ko akuriye itsinda ry’ibanga rigira uruhare mu gushakisha Abanyarwanda, bagashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo mu birindiro bya CMI, bashinjwa ko bari mu kazi ka Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kwezi gushize ibyo bikorwa byari bimaze gufata indi ntera muri Mbarara, ubwo Abanyarwanda barindwi b’abacuruzi bafatwaga bakajyanwa i Kampala mu nyubako za CMI bagakorerwa iyicarubozo.

Ibyo bikorwa byose bivugwa ko bihagarariwe na Rugema Kayumba (mubyara wa Kayumba Nyamwasa) na Corporal Mulindwa wo muri CMI uzwi nka Mukombozi, bose bari bakingiwe ikibaba na Gen. Abel Kandiho uyobora CMI.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wari mu Rwanda nk’intumwa ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi biri hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Kutesa rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utameze neza nyuma y’ibikorwa byo gufata no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda.

Ni no mu gihe kandi Uganda ishinjwa ko imaze kuba indiri y’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kudindira kw’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo ibihugu byombi bihuriyeho.

U Rwanda ruherutse gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano warwo bari muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa