skol
fortebet

Umucuruzi yafatiwe kudatanga inyemezabuguzi, agerageza guha polisi ruswa y’ ibihumbi 50

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya polisi i Gikondo hafungiye umucuruzi wa caguwa witwa Karangwa Jean de Dieu wafatiwe kudatanga inyemezabugizi, akagerageza guha ruswa umupolisi.
Tariki 12 Ukuboza 2016 nibwo polisi yabonye umuntu afite amabaro abiri y’ imyenda, umupolisi amubajije inyemezabuguzi ya EBM, arayibura ahubwo amurangira aho aguze ayo mabaro.
. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ubwo umupolisi yari mu kazi, yahuye n’umuntu wari uranguye amabaro (...)

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya polisi i Gikondo hafungiye umucuruzi wa caguwa witwa Karangwa Jean de Dieu wafatiwe kudatanga inyemezabugizi, akagerageza guha ruswa umupolisi.

Tariki 12 Ukuboza 2016 nibwo polisi yabonye umuntu afite amabaro abiri y’ imyenda, umupolisi amubajije inyemezabuguzi ya EBM, arayibura ahubwo amurangira aho aguze ayo mabaro.

.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ubwo umupolisi yari mu kazi, yahuye n’umuntu wari uranguye amabaro abiri ya caguwa, amubajije inyemezabuguzi arazibura ahubwo amwereka aho yaziguze, ahageze nyir’iduka ariwe Karangwa, ashaka kumuha ruswa y’amafaranga 50,000 ari nabyo byatumye ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

SP Hitayezu yamaganye ibikorwa bibi nk’ibi, avugako bigira ingaruka kuri nyirabyo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati:" Turashishikariza abacuruzi gukoresha buri gihe kariya kamashini ku cyo ari cyo cyose bagurishije , kutagakoresha birahanirwa, umuguzi nawe agomba kwaka inyemezabuguzi ikavuyemo kuko iyo abikoze nawe aba atanze umusanzu ku iterambere ry’igihugu ."

Yibukije ko Polisi y’u Rwanda , mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, hakajijwe imikwabu mbere y’iyi minsi mikuru yegereje kugirango Abanyarwanda bazayizihize neza .

Aha yagize ati:"Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zihamye kuri ruswa...kugirango abashaka kuyitanga, abayisaba n’abayakira bafatwe nk’uko biteganywa n’ingingo za 640, 641 na642 z’igitabo cy’amategeko ahana zibiteganya."

Iya 640 ivuga ko, umuntu wese, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye utanga impano mu buryo butemewe ku muntu utanga serivisi kugirango ayimuhe cyangwa ayihe undi, azahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itanu n’ihazabu ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’icyatanzwe.

Naho iya 641 yo ivuga ko gusaba cyangwa kwakira ruswa bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi cyangwa n’ihazabu inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’icyatanzwe.

SP Hitayezu kandi ati:" Mu minsi mikuru, abantu benshi barahaha ariko hari n’abandi babyitwikira bagashaka gukora magendu no kunyereza imisoro, niyo mpamvu imikwabu yo kubafata irimo kwiyongera."

Ni muri urwo rwego kandi, kuri uwo munsi, Polisi yafatiye i Musanze na Rubavu ibicurizwa by’agaciro ka miliyoni 5,7 z’amanyarwanda byose bya magendu.

Yari imikwabu igamije gufata ibicuruzwa bya magendu bifite ibirango byo gusora by’ibyiganano, mu byafashwe hakaba harimo za divayi, inzoga zikomeye, ibinyobwa bitera ingufu,imitobe, amavuta yo guteka n’ibindi bitemewe gucuruzwa.

Icyo gihe Polisi yanafashe abantu batatu basanzwe barimo gucuruza ibintu bifite ibyo birango by’ibyiganano.

Kuri uwo munsi kandi, mu mikwabu itandukanye, hafashwe imodoka Toyota Hiace RAB 481B ifatiwe i Shyorongi mu karere ka Rulindo ipakiye amakarito icumi y’amata y’ifu, amakarito 40 ya divayi, amakarito atanu ya Wisiki byose by’agaciro ka miliyoni esheshatu z’amanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa