skol
fortebet

Umudaso akurikiranweho kujugunya umwana we yibarutse mu bwiherero

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara buravuga ko umudasso witwa Uwamahoro Aline ari mu maboko ya polisi akurikiranweho kujugunya uwo yibarutse mu bwiherero.
Ibi ngo byabaye ejo ku wa 29 Ugushyingo 2016 mu ijoro rishyira uyu munsi.
Ntiyamira David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, atangaza ko inkeragutabara zirarira umurenge zasanze amaraso menshi mu bwiherero, zikurikiranye zisanga harimo uruhinja.
Uyu muyobozi yagize ati “Umwe mu nkeragutabara zirinda umurenge (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara buravuga ko umudasso witwa Uwamahoro Aline ari mu maboko ya polisi akurikiranweho kujugunya uwo yibarutse mu bwiherero.

Ibi ngo byabaye ejo ku wa 29 Ugushyingo 2016 mu ijoro rishyira uyu munsi.

Ntiyamira David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, atangaza ko inkeragutabara zirarira umurenge zasanze amaraso menshi mu bwiherero, zikurikiranye zisanga harimo uruhinja.

Uyu muyobozi yagize ati “Umwe mu nkeragutabara zirinda umurenge yagiye mu bwiherero bw’umurenge bwo hanze, noneho asanga amaraso hejuru, bibatera impungenge bashakisha impamvu yayo, amuritse mu bwihero asanga harimo akana.”

Ntiyamira avuga ko babimumenyesheje bakihutira kureba uko bimeze, ati “Twasanze ari byo koko hanyuma mu gitondo tugakuramo (agahinja) hanyuma nyina ajyanwa kuri polisi, ubu ari mu maboko ya polisi.”

Abajijwe impamvu hahise hakekwa Uwamahoro, Ntiyamira yavuze ko ngo byari bisanzwe bizwi ko atwite.

Ntiyamira avuga ko Uwamahoro wavutse mu mwaka wa 1987 yari amaze igihe akora nk’umukozi w’urwego rwa DASSO wakoreraga mu Murenge wa Musha akaba yakomokaga mu Murenge wa Gikonko, na wo wo mu Karere ka Gisagara ndetse ngo bikaba byavugwaga ko n’ubundi afite umwana yabyariye iwabo.

Ntiyamira avuga ko iki cyaha gifatwa nk’icyaha cy’ubwicanyi kuko kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Gusa ntiyamira avuga ko ubwo uyu Uwamaho yatabwaga muri yombi yirinze kugira icyo avuga kubimuvugwaho.

Ibiro by’Akarere ka Gisagara (Ifoto/Nshimiyimana E)

Kugeza ubu ntiturabasha kumenya impamvu uyu mwana yajugunywe mu bwiherero, turacyakurikirana iyi nkuru.

Source:Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa