skol
fortebet

Umugabo w’Inyamasheke akurikiranyweho gusambanya abana 2 bavukana

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kilimbi ku wa Kane, tariki ya 3 Kanama 2023.

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoreye abana b’umuturanyi we barimo uw’imyaka ine n’uw’imyaka umunani.

Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga aba bana akabajyana mu rugo iwe akaba ariho abasambanyiriza.

Ku mugoroba wo ku wa 2 Kanama 2023 yabikoze biramenyekana bituma mu gitondo cyo kuri uyu munsi inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bazindukira iwe mu rugo baramufata bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi yabwiye IGIHE ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba mu gihe iperereza rikomeje.

Ati “Nta watekerezaga ko umuntu muzima yakora ibintu nk’ibi. Turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo”.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa