skol
fortebet

Umugabo Yafashwe ari kwiba yiyambariye imyenda ya polisi y’u Rwanda iriho inyenyeri 2

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu masaha ya saa munani y’urukerera rw’uyu wa 17 Nyakanga 2020, umujura w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nsengiyumva Abassi yafatiwe mu Mudugudu wa Nyabiyenzi, mu Kagari ka Bukora, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, yiba yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho inyenyeri ebyiri.

Sponsored Ad

Nsengiyumva Abassi asanzwe abarizwa mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Gatarama, Umurenge wa Kigina muri aka Karere. Abaturage bemeza ko ari umujura ruharwa.

Amakuru agera kuri bwiza.com dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamugari.

Mu gipolisi cy’u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri ku ntugu zombi, aba afite ipeti rya Inspector of Police. Iri kandi ni ipeti rya kabiri mu yahabwa abofisiye, ribanzirizwa n’irya Assistant Inspector of Police, AIP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa