skol
fortebet

Umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse cyane

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 15 Mutarama, 2024 ikageza ku mugoroba, yatumye igisate cy’umuhanda uhuza Akarere ka Huye na Nyamagabe ucika.

Sponsored Ad

Nkuko amafoto abigaragaza,uyu muhanda wangiritse kandi ntiwakoreshwa.

Polisi ibinyujije kuri Twitter yagize iti"Turabamenyesha ko kubera umuhanda wangiritse mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kigoma, Akagali ka Karambi, ubu umuhanda Huye-Nyamagabe wabaye ufunze by’agateganyo.

Turasaba abakoresha uyu muhanda kwihanganira izi mpinduka. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa."

Uyu muhanda wasenywe n’inkangu ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h00).

Inkangu yaciye ahitwa Icyizi ugana i Karambi ku muhanda ugana i Nyamagabe.

Ibitekerezo

  • ABOBAHUYENIKBZ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa