skol
fortebet

Umuhanda Nyabugogo-Muhima ugiye gufungwa by’ agateganyo

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuva mu cyumweru gitaha umuhanda uva kuri Rond Point nini yo mu Mujyi ukagera mu Gatsata unyuze Muhima-Nyabugogo, uzaba ufunzwe, ibinyabiziga byawukoreshaga byimurirwe mu yindi mihanda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko iri fungwa ryattewe n’ibikorwa byo kwagura imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi.
Iyagurwa ry’uyu muhanda riri mu mushinga mugari w’Umujyi wa Kigali wo kwagura no gusana imihanda itandukanye yari ifite ibice bibiri, igahindurwa iy’ibice bine ku ntera ya kilometero 54 (...)

Sponsored Ad

Kuva mu cyumweru gitaha umuhanda uva kuri Rond Point nini yo mu Mujyi ukagera mu Gatsata unyuze Muhima-Nyabugogo, uzaba ufunzwe, ibinyabiziga byawukoreshaga byimurirwe mu yindi mihanda.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko iri fungwa ryattewe n’ibikorwa byo kwagura imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi.

Iyagurwa ry’uyu muhanda riri mu mushinga mugari w’Umujyi wa Kigali wo kwagura no gusana imihanda itandukanye yari ifite ibice bibiri, igahindurwa iy’ibice bine ku ntera ya kilometero 54 z’uburebure.

Kuri ubu ngo ibikorwa by’ibanze byo kwagura uyu muhanda byatangiye, himurwa ibikoresho birimo amatiyo y’amazi, insinga z’amashanyarazi, imiyoboro ya fibre optique kugira ngo imirimo nyir’irizina yo kwagura uyu muhanda izagende neza.

Regis Munyentwari, Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe uyu mushinga, yabwiye IGIHE ko imirimo ny’irizina yo kubaka uyu muhanda izatangira mu cyumweru gitaha.

Ati “Mu by’ukuri biratangira mu cyumweru gitaha. Kuri uriya muhanda, gahunda ni ukuwukora tuvuye muri Rond point, ukamanuka Nyabugogo, ugakata ujya mu Gatsata ukarenga ku kiraro metero zigera kuri 700.”

Umuhanda urafungwa ibinyabiziga byimurwe

Uku gukorwa k’uyu muhanda kandi kuzatuma ufungwa kugira ngo bikorwe neza kandi mu bwisanzure, bityo ibinyabiziga byawukoreshaga bizayoborwa mu yindi mihanda. Ibinyabiziga bijya cyangwa biva Nyabugogo, bishobora kwifashisha imihanda irimo mu Mujyi-RSSB-Poids Lourd-Nyabugogo cyangwa se bakaba banyura Kimisagara-Nyamirambo-mu Mujyi nkuko Munyentwari yabitangaje. Gusa ngo hari n’indi mihanda mito yakoreshwa n’ababishoboye.

Umujyi wa Kigali uteganya ko imirimo yo gukora uyu muhanda izarangira muri Kamena 2017, gusa ngo mu gihe bazaba babona ko aho ibikorwa bigeze nta mpanuka byateza, ngo uzafungurwa ujye ukorwa ibinyabiziga biwifashisha.

Uretse uyu muhanda uva mu Mujyi ugera mu Gatsata, undi muhanda biteganyijwe ko uzagurwa muri uyu mushinga ni uwo mu Kanogo kugera Rwandex gukomeza Prince House Remera.

Icyiciro cya kabiri kizakorwa Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo n’umuhanda uhuza indi mu Rugando.

Uyu mushinga wose biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 76 z’amadolari, asaga miliyari 62 mu mafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa