skol
fortebet

Umukobwa warokotse Kazungu yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo yamuziritse

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa utatangajwe amazina ye yahishuye akaga gakomeye yahuye nako ubwo yajyaga mu rugo rwa Kazzungu Denis amubeshye ko agiye kumurangira akazi,agashaka kumwica.

Sponsored Ad

Kazungu Denis w’imyaka 34 yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023, nyuma y’uko mu rugo yabagamo hasanzwe imirambo y’abantu 12 yishe akabajugunya mu cyobo cyari mu gikoni cy’inzu yabagamo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, umukobwa wavuye mu nzara za Kazungu yatanze ubuhamya bw’uko Imana yamutabaye, ubu akaba agihumeka umwuka w’abazima.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, uyu mukobwa wahinduriwe amazina agahabwa izina rya Akimana, yavuze ko yahuye na Kazungu, ubwo yamuhamagaraga bitunguranye amubwira ko ashaka kumurangira akazi.

Yagize ati “Nigeze kwandika mu rubuga rwa WhatsApp ko nshaka akazi, bukeye umuntu ampamagara ambwira ko yamboneye akazi. Nahise mubaza uwo ariwe, ambwira ko yitwa Kazungu. Mubajije aho yakuye numero zanjye ambwira ko atibuka uwazimuhaye.”

Umukobwa avuga ko bakomeje kuvugana, haciyeho iminsi Kazungu amuhamagara akoresheje video call (uburyo bwo kuvugana imbonankubone kuri WhatsApp),amusaba ko bazahura.

Ati “Twakomeje kuvugana yansaba kumusanga akampa akazi nkamwangira, nyuma aza kumpamagara kuri video call, mbona ni umusore udafite icyo atwaye mwemerera ko twazahura.”

Akimana akomeza avuga ko nyuma y’icyumweru bavugana, yamusabye ko bahura maze akamuha ako kazi yari amaze iminsi amwizeza.

Avuga ko yagiye kumureba nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri amusanga mu Busanza, maze Kazungu amucisha ahantu ku kabari amugurira utu Mitzig duto dutatu hanyuma we anywa fanta, mu kuganira amubwira ko ugomba kumuha akazi ari mu rugo kandi ko bagomba kuhamusanga.

Ati “Ngitangira kumubaza iby’akazi, yambwiye ko Boss ari mu rugo kandi ko hari ibyo ari gukora, ansaba ko twamusangayo kuko ari hafi y’aho twari turi. Kubera ko nabonaga butarira cyane ndamwemerera tujyanayo.”

Akomeza agira ati “Twaragiye mbona si kure koko tugezeyo turinjira.”

Akimana avuga ko bageze mu rugo binjiye ahantu hari ibyatsi hameze nabi, ariko bitewe n’uko yamubonaga n’uko bavuganaga, ngo ntabwo yigeze amugiraho ikikango.

Ati “Nkigera munzu ye,yanyakiriye neza ambwira kwisanga gusa inzu yari iteye ubwoba ariko bitewe n’ikiganiro twari twagiranye,naketse ko ari umuntu mwiza kuko nta muntu wari warigeze antumira ngo angirire nabi.

Mu kanya gato,yahise atangira kuntuka ibitutsi by’urukozasoni, antegeka gushyira hasi ibyo mfite byose.Ndamubaza nti "ese bigenze bite?’,ankubita urushyi ruremereye cyane.Nahise mbona ko ibintu bihinduye isura mpita nceceka.Nahise muhereza telefoni yanjye ya Samsung, Indangamuntu,igikapu,pasiporo,10,000 Rwf, n’urufunguzo rw’iwanjye.”

Kazungu ngo yahise amusaba gukuramo inkweto arazisaka, maze ahita amutegeka gukuramo imyenda akaryama bagasambana.

Yagize ati “Yamaze gusaka ibintu byose nari mfite, arambwira ngo nindyame andongore.Namusabye imbabazi ariko amfata mu ijosi araniga. Naretse kumuvugisha ndamureka akora ibyo akora.

Akimana avuga ko yibwiraga ko namara kumusambanya amureka akagenda, ahubwo ngo yahise yinjira mu cyumba azana imigozi.

Ati “Birangiye natekerezaga ko ubwo amaze kunsambanya ari bundeke nkigendera. Ntabwo yandetse ahubwo yagiye mu cyumba azana umugozi, kuko yari yanize cyane narimo mva amaraso mu mazuru.Namusabye amazi,ambwira ko ntayo yampa,akomeza kuntuka cyane maze anyicaza ku gatebe anzirika amaguru n’amaboko.Naramubajije nti Kazungu kuki uri kunkorera ibi bintu,hari ikibi nigeze ngukorera?,ni ikihe kibazo?.

Avuga ko Kazungu yahise amusaba umubare w’ibanga wa telefoni, uwa Mobile Money n’uwa Equity.

Ati ” Yafashe telefoni yanjye ansaba kumubwira umubare w’ibanga wa Mobile Money, hariho Ibihumbi 15, ansaba kumubwira uwa Equity, sinzi icyamubwiye ko mbitsaho, hariho amafaranga ibihumbi 130 Frw, sinzi uko yose yayakuyeho.Yambajije kuri Mo-Kash mubwira ko ntabitsaho.”

Akimana avuga ko nyuma y’uko abwiye Kazungu imibare y’ibanga yose, ngo yamusabye kumubwira abakobwa aziranye nabo bafite amafaranga.Uyu yamuhakaniye ko ntabo azi, hanyuma afata ikaramu yandukura nimero z’abari muri telefoni ye.

Uyu mukobwa yagize ati "Nari ndimo gusenga Imana ngo akore ibyo akora andeke ngende.Nari mbizi ko ndi mu byago."

Ati “Akimara kwandikura izo numero yahise ajya mu cyumba amarayo nk’isaha, ari kuri telefoni ahamagara abantu, nagira icyo muvugisha akantuka cyane.”

Akimana akomeza avuga ko ubwo ijoro ryari rigiye gutandukana, ngo Kazungu yamubwiye ko kugira ngo amurekure hari ibyo agomba gukora.

Ati ” Yambajije ibyo ntunze mu nzu byose ndabimubwira, abyandika ku rupapuro. Nibwo yambwiye ko kugira ngo andekure amahoro ngomba guhamagara nyir’inzu nabagamo, nkamubwira ko hari ahantu nagiye kandi ko ntazahava vuba, ko ahubwo ngiye kumwoherereza urufunguzo n’umuntu bakamufasha gusohora ibintu byanjye byose bakabipakira akabinzanira.”

Akomeza avuga ko ubwo yamaraga kwemera ibyo yari ategetswe, ngo Kazungu yahise atangira guhamagaza abajya kumuzanira ibyo bintu, bane bose barabyanga uwa Gatanu niwe wabyemeye.

Yagize ati ” Ubwo namaraga kumwemerera ko bazajya kubizana, yahamagaye umuntu wa mbere, amubwira ko atazongera gukorana nawe amanyanga. Uwa kabiri, uwa Gatatu n’uwa Kane baramwangira, uwa Gatanu niwe wabyemeye.”

Uyu ngo Kazungu yamubwiye ati "Ntabwo muzi akazi kanyu uko gateye?,ugiye kujya kunzanira ibintu i Remera,ndakwishyura ibihumbi 100 FRW.

Uyu ngo yamusubije ko niba ari ibintu bitinda agiye gufata moto.

Uko Akimana yacitse ingoyi ya Kazungu

Akimana avuga ko kubera ko Kazungu yavugiye kuri telefoni umwanya munini, byamufashije kwihambura ibyo yari yamuzirikishije biza kurangira amucitse.

Yagize ati ” Icyo gihe cyose yari ku materefoni, nagendaga nihambura gake gake atandeba, ngo ubwo nari ntegereje wa muntu ko ahagera maze ngahamagara ngo ibintu bijye gufatwa mu rugo. Nagiye kumva numva uwo muntu arahageze, maze ahamagara Kazungu ngo asohoke amwishyurire moto.”

Akimana avuga ko yabanje kubunza imitima yibaza ukuntu ari busohoke yambaye ubusa, ariko byose arabyirengagiza afata umwanzuro wo gusohoka agacika.

Yagize ati “Ubwo Kazungu yari hanze, nasohotse gakegake ndakingura, numva baracyari kuvugana, nsohoka niruka, abaturage bambona bakavuga ngo babonye umugore wasaze,nkanga kugira icyo mvuga ntinya ko yankurikiye.

Uyu mukobwa yavuze ko yageze ku rugo rwa mbere abona hari abana ahitamo gukomeza guhunga kuko ngo Kazungu atari kubatinya.

Akimana yakomeje agira ati "Nirukiye ku rundi rugo mbona umugore utwite inda y’imvutsi,watunguwe no kumbona,hari nyuma ya saa sita.Nasanze igipangu gifunguye mpita ninjira mu cyumba cye,musaba guceceka ntavuge ko ndi aho ngaho.Yambajije ikibazo mfite, mubwira ko ntari umusazi,mwereka ukuntu nari nziritse ibindi mbimusobanurira nyuma.”

Avuga ko amaze gufata akuka,no kunywa amazi ahagije,yamutekerereje akaga yahuye nako banzura kujya kubibwira abayobozi.

Uyu yavuze ko abayobozi bavuganye atabazi ariko ngo ari abagabo batatu ndetse ko bahamagaye Kazungu kuri telefoni ababwira ko nawe ari kumushaka kuko ari inshuti ye.

Bamubajije impamvu yamuziritse ababwira ko ’yari yanze kumuha ibyo yashakaga’.

Aba ngo yababwiye ibyabaye bamuha urwandiko ajyana gutanga ikirego kuri RIB ya Kanombe.

Iyi baruwa ivuga ko Akimana yageze mu rugo rwa Kazungu kuwa 27 ahava kuwa 28 Kamena 2023,yahohotewe,yanizwe,yaziritswe ndetse ko yari afite ibikomere ku ijosi.

Nubwo Akimana yagize Imana akorokoka,abandi bantu barenga 10 bahitanwe na Kazungu ubu ufunzwe.

Ibitekerezo

  • Mukobwa we Uzajye gushimira Imana yo mu ijuru,ariko kazungu nubwo mu rwanda ntagihano cyo gupfa tugifite kazungu azaraswe Ave muri society kandi ye kunyunyuza imitsi yabanyarwanda aturira imvungure

    Ibyabaye byarabaye,kandi ni amahano,Kazungu yakoze icyaha cy’indengakamere. Ariko se,mu busobanuro bw’uyu huzuyemo ibinyoma. Ati kuri video call nabonye ari umusore utagize icyo atwaye nemera ko duhura. Tumaze guhura,anjyana mu rugo. Nta mugore muzima washukwa gutya. Ntibibaho. Ati yanziritse gacye ngenda nibohora mara nk’isaha. Ntibishoboka. Yaziritse nk’uzirika inkoko rero?
    Nawe nyine ikizima ni uko wemeye ko yagusambanyije,kandi wagiye wijyanye,naho ukwiye gutanga ubuhamya uko buri. Akwaka telefoni,akwiba amafaranga, bagufasha kujya kuri RIB,uzi aho atuye,urabireka burundu. Njye ndabona hano ahubwo harimo gusebya RIB

    Rwose reka nsabe inzego zibishinzwe zige zita kuribi,kuko nange muri 2014 umuntu ntazi kumanywa yihangu yarankurikiranye aranyirukankana numuhoro kumuhanda hafi yikigo cyamashuri yabyimana yankubise amahwa mva amaraso nsaba abantu ntimwantabaye bose barandeba mugenzi wange twarikunywe nubu afite inkovu

    Icyogihe twahamagaye Police habe nakimwe cyakozwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa