skol
fortebet

Umukuru w’Igihugu yongereye abayobozi ba RIB indi manda y’imyaka 5

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yahaye manda ya kabiri Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije Kalihangabo Isabelle, bakazayobora uru rwego mu yindi myaka itanu, ari nayo ya nyuma.

Sponsored Ad

Iteka rya Perezida ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 niryo rigaragaza ko Col. Ruhunga na Kalihangabo bongerewe manda. Ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2023.

Ni icyemezo bigaragara ko cyafashwe bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ndetse byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Werurwe 2023, imaze kubisuzuma.

Undi bongerewe manda mu gihe kimwe ni Burayobera Umuzayire Bibiane, Visi Perezida
wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

Iri teka ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, icyakora, agaciro karyo gahera ku wa 9 Mata 2023 kuri Rtd Col. Ruhunga na Kalihangabo, no ku wa 27 Mata 2023 kuri Umuzayire.

Tariki ya 9 Mata 2018 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Col. Ruhunga nk’Umunyamabanga Mukuru wa RIB naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Barahiriye izi nshingano ku wa 10 Mata, imbere y’abagize Inteko ishinga amategeko.

Col Ruhunga na Kalihangabo nibo bayobozi ba mbere RIB yagize kuva yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.

Nyuma yo kujyaho, hakurikiranywe ibyaha bikomeye byanafatiwemo abantu benshi nk’abari abayobozi ba MRCD/FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara na Paul Rusesabagina ndetse n’abafatiwe mu bindi bikorwa bitandukanye byari bigambiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa