skol
fortebet

Umunyamakuru wa Flash FM arembeye mu bitaro kubera urugomo yakorewe

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Flash FM mu Karere ka Nyagatare bwatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023 abagizi ba nabi bateze umunyamakuru wabo witwa John Gumisiriza bamukubita ikaro mu mutwe arakomereka ‘cyane.’
Issa Kwigira uyobora Flash FM, Ishami rya Nyagatare,yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko uriya munyamakuru yahuye n’aka kaga ubwo yari atashye avuye gukora ikiganiro ahagana saa yine z’ijoro.
Ati: “ Nk’umuyobozi we namukurikiranaga. Yarangije ikiganiro arataha (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Flash FM mu Karere ka Nyagatare bwatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023 abagizi ba nabi bateze umunyamakuru wabo witwa John Gumisiriza bamukubita ikaro mu mutwe arakomereka ‘cyane.’

Issa Kwigira uyobora Flash FM, Ishami rya Nyagatare,yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko uriya munyamakuru yahuye n’aka kaga ubwo yari atashye avuye gukora ikiganiro ahagana saa yine z’ijoro.

Ati: “ Nk’umuyobozi we namukurikiranaga. Yarangije ikiganiro arataha nk’uko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikomeye.”

Gumisiriza ukiri umusore akaba arwariye mu bitaro bya Nyagatare.

Uyu munyamakuru yakubitiwe hafi y’akagezi k’Umuvumba ahitaruye gato station ya Polisi.

Aho yategewe ngo hitwa Barija,hasanzwe hazwiho urugomo, rukorwa n’insoresore zambura abantu.

Kwigira Issa avuga ko Gumisiriza yatatse akabura uhita amutabara kubera ko muri Nyagatare baraye babyina intsinzi yo kuba aba mbere mu mihigo.

Avuga ko abagizi ba nabi basanzwe baza gutegera abantu kuri ako kagezi bakabambura bagahita birukira mu gashyamba guturiye umugezi w’Umuvumba.

Ati: “ Hakazwe ingamba zo kurinda ako gace kuko hari benshi barimo n’uyu munyamakuru wanjye bahamburirwa.”

Issa Kwigira avuga ko bategereje ibizami biri buve mu bipimo by’abaganga kugira ngo harebwe niba John Gumusiriza atajyanwa kuvurirwa mu bindi bitaro birimo n’ibyo mu Mujyi wa Kigali kuko yakomeretse cyane.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Gumisiriza atabashaga kuvuga, kureba byamugoraga kuko imitsi n’imikaya yo ku mutwe yababaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa