skol
fortebet

Umunyarwanda ukekwaho kwiba arenga 3 Miliyoni agahungira Uganda yatawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yataye muri yombi inohereza mu Rwanda Umunyarwanda ukekwaho kwiba arenga miliyoni 3 mu karere ka Rusizi akajya kwihisha muri Uganda.
Isaïe Hategekimana akurikiranyweho kwiba amafaranga ibihumbi 4 by’ amadorali y’ Amerika, n’ ibihumbi 40. Aya mafaranga yibwe uwitwa Solange Ayinkamiye wo mu karere ka Rusizi mu Ukwakira umwaka ushize wa 2016.
Ku wa kabiri w’ iki cyumweru i Gatuna ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda nibwo Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’ u Rwanda Hategekimana. (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yataye muri yombi inohereza mu Rwanda Umunyarwanda ukekwaho kwiba arenga miliyoni 3 mu karere ka Rusizi akajya kwihisha muri Uganda.

Isaïe Hategekimana akurikiranyweho kwiba amafaranga ibihumbi 4 by’ amadorali y’ Amerika, n’ ibihumbi 40. Aya mafaranga yibwe uwitwa Solange Ayinkamiye wo mu karere ka Rusizi mu Ukwakira umwaka ushize wa 2016.

Ku wa kabiri w’ iki cyumweru i Gatuna ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda nibwo Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’ u Rwanda Hategekimana.

Ubwo Ayinkamiye yaburaga aya mafaranga yari yararanye n’ inshuti ye Hategekimana. Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda mu karere Gicumbi Dan Ndayambaje wakiriye Hategekimana yashimye imikoranire iri hagati ya polisi y’ u Rwanda na Polisi ya Uganda.

Dan Ndayambaje avuga ko ubwo Ayinkamiye yari akimara kwibwa yahise abimenyesha polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi bakurikirana bagasanga Hategekimana yamaze kwambuka yerekeza muri Uganda.

Ibi ngo nibyo byatumye polisi mpuzamahanga ishami ry’ u Rwanda Interpol Rwanda ihita ihamagara iyo muri Uganda batangira kumushakisha ngo agezwe imbere y’ ubutabera.

Hategekimana yoherejwe mu Rwanda nyuma y’ igihe gito afatiwe mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa