skol
fortebet

Umusore akurikiranyweho kwica Nyina amukubise umuhini

Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byabereye mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini.

Sponsored Ad

Ni ubwicanyi bwakozwe ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n’igice (07h30).

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

Yakomeje abwira umunyamakuru ko, uyu wishe nyina, asanzwe agaragaza imyitwarire idasanzwe ariko ntawakwemeza ko arwaye mu mutwe kuko bigomba kwemezwa na muganga ari nayo mpamvu yahise abanza kujyanwa kwa muganga.

Ati: “Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.”

Uyu nyakwigendera umurambo we mbere yo kuwushyingura wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

Aya makuru agarutsweho mu gihe hirya no hino mu turere tumwe na tumwe hajya havugwa amakimbirane rimwe na rimwe bikavamo urupfu cyangwa kwiyahura ari nayo mpamvu Leta ishishikariza imiryango kubana mu bwumvikane.

Hari n’izindi mpfu kandi nk’izi ziri kuba, nko mu Karere Karongi hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yatawe mu mugezi, bigakekwa ko yishwe n’ubwo uwaba yarabikoze yari atarafatwa agishakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa