skol
fortebet

Umusore yafatanywe urumogi mu rukweto ashaka kurwinjiza muri Gereza ya Mageragere

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Polisi mu karere ka Nyarugenge ifatanyije n’abacungagereza bakorera muri gereza ya Mageragere, ku itariki ya 6 Nyakanga yafashe umusore witwa Mbuguje Papias w’imyaka 23 akekwaho kugerageza kwinjiza muri iyo gereza ikiro kimwe n’inusu cy’urumogi yari yagihishe mu nkweto ubwo yari yaje gusura umufungwa witwa Bahati Hassan.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yabisobanuye avuga ati:”Uyu Mbuguje yaje gusura Bahati, azana inkweto yazidodeyemo uru rumogi, nibwo ubwa bari bari kuganira yashatse kugurana inkweto na Bahati ngo asubire muri gereza yambaye izo yadodeyemo urumogi, ariko kuko abacungagereza bahora bari maso, babonye ko muri izo nkweto hashobora kuba harimo ibintu bitemewe, barazimwaka bazisatuye basanga yadodeyemo urumogi, bahita bahamagara Polisi ya Mageragere iramufata umushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bumukorere dosiye.”

SSP Hitayezu yavuze ko abantu baba bashaka kwinjiza ibitemewe muri za gereza ko bitazabakundira, kuko uko umuntu ugiye gusura ufungiye muri gereza abanza agasakwa, kandi ko n’umugororwa umaze gusukwa mbere y’uko asubira muri gereza nawe asakwa.

Yavuze kandi ko n’ubwo bidakunze kugaragara cyane, hari ubwo abaje gusura bashaka kugusha abagororwa mu bindi byaha babazanira ibintu bitemewe muri gereza nk’inzoga, ariko ko abacungagereza bahora bakangurira abagororwa kubuza abo mu miryango yabo kubizana kuko bitemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa