skol
fortebet

Umusore yafatiwe muri Equity Bank agerageza guhangika umuturage amadorali arimo amiganano

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Ku itariki ya 28 Gicurasi, Polisi mu karere ka Nyarugenge yafashe umusore witwa Iryamubabaje Theoneste w’imyaka 29, akaba akekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, gutunga no gukoresha amafaranga y’amiganano.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu cyuho ubwo yageragezaga kwambura akoresheje uburiganya umuturage wari uje kubitsa amafaranga y’amanyarwanda muri Equity Bank iri mu murenge wa Nyarugenge, aho yamusabaga ko yamuha ayo manyarwanda, we akamuha Amadolari yari yiganjemo amahimbano yari afite ngo uwo muturage ajye kwivunjishiriza mu manyarwanda.

SSP Hitayezu yasobanuye uko abatekamutwe nka Iryamubabaje babigenza avuga ati:”Aba batekamutwe baba bafite amafaranga y’amanyamahanga (Amadolari cyangwa Amayero) mazima n’amahimbano, bagacunga umuntu ufite amafaranga menshi akenshi uje kuyabitsa muri Banki, bakigira injinji zitazi agaciro k’Amadolari cyangwa Amayero baba bafite, bakamusaba ko yabihera amanyarwanda, nabo bakamuha amanyamahanga baba bafite ngo ajye kwivunjishiriza maze yiyungukire.”

Yavuze uko Iryamubabaje yafashwe agira ati:” Iryamubabaje (na mugenzi we ugishakishwa) binjiye muri iriya banki basangamo umuturage waje kubitsa amafaranga ye, baramwegera bamwereka imishandiko y’inoti z’amadorari bari bafite, ku mpande bari bashyizeho amadorali mazima, ariko imbere bashyizemo inoti z’amadolari y’amiganano n’ibindi bipapuro bimeze nk’amadorali, bamusaba ko bamwihera ayo madorali akajya kwivunjishiriza akanakuramo inyungu nyinshi, ariko nawe akabaha ayo mafaranga yaje kubitsa.”

Yakomeje avuga ko kubera ko uwo muturage yari azi agaciro k’amadolari, yahise agira amakenga ko abo basore ari abatekamutwe, kugirango abafatishe yemeye ibyo bamubwiraga, abasaba ko bajya ahiherereye bakabara ayo madolari, atangira guhamagara inzego z’umutekano, ariko uwari kumwe na Iryamubabaje ari nawe wari ufite inoti z’inyiganano yahise abibona agira ubwoba ariruka, wa muturage ahita afata Iryamubabaje atabaza inzego z’umutekano zari hafi aho ziramufata, zimusangana amadorali mazima 299.

SSP Hitayezu yavuze ko ubujura nk’ubu ku itariki 19 Gicurasi bwari bwanabereye muri Banki ya Kigali ishami ryayo riri muri CHIC (Champion Investment Corporation), aho bariganyije uwitwa Uwimana Joselyne Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ubu bujura nabwo bukaba bwarakozwe na bariya basore kuko uyu Iryamubabaje yemeye ko aribo bayibye uriya mukiliya wa Banki ya Kigali.

SSP Hitayezu yibukije abantu ko ubu bujura buri kugaragara mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi, abakangurira kuba maso.

Yagize ati.”Turasaba abantu kuba maso kuko bariya bantu bafata amafaranga y’amanyamahanga mazima n’amiganano bakagenda ahantu hatandukanye babwira abantu ngo babahe amanyarwanda nabo babahe ayo manyamahanga bajye kwivunjishiriza babonemo inyungu nyinshi baba babashuka bagamije kubiba, kuko ugera imbere ugasanga baguhaye amiganano ugahomba.”

Yasabye abantu ko igihe bahuye n’abantu nk’abo bakwihutira kubimenyesha inzengo z’umutekano, kugira ngo bafatwe bakurikiranwe n’ubutabera.

SSP Hitayezu yagiriye inama abatekamutwe bagifite umuco wo gushuka abaturage bagamije kubiba, ko babireka kuko nta mahirwe bazabigiriramo.

Yagize ati:” Turasaba abantu kwirinda kwishora muri ibi bikorwa by’ubutekamutwe kuko nta mugisha bazabigiriramo, kandi bamenye ko inzego z’umutekano n’abaturage babahagurukiye, ibyiza ni uko bashaka ibindi bakora biciye mu nzira zemewe n’amategeko.”

Ubu Iryamubabaje yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho rukomeje iperereza kuri ubu bwambuzi bushukana n’inkomoko y’aya madolari y’amiganano

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa