skol
fortebet

“Twubaka ubushobozi tutagamije guhungabanya Abaturanyi ”-Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjije mu gisirikare aba ofisiye bato 721 basoje amasomo yabo mu muhango wabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako.
Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwongerera ubushobozi ingabo rutagamije guhungabanya umutekano w’ahandi ahubwo rushaka kurinda ubusugire bwarwo no kwihaniza uwo ariwe wese washaka kubuhungabanya.
Yagize ati “Ubushobozi twubaka muri mwe,bufite izi mpamvu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjije mu gisirikare aba ofisiye bato 721 basoje amasomo yabo mu muhango wabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako.

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwongerera ubushobozi ingabo rutagamije guhungabanya umutekano w’ahandi ahubwo rushaka kurinda ubusugire bwarwo no kwihaniza uwo ariwe wese washaka kubuhungabanya.

Yagize ati “Ubushobozi twubaka muri mwe,bufite izi mpamvu nyinshi nakongeraho.Twubaka imbaraga n’ubushobozi kandi ntawe bikwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya ndavuga ahandi ahubwo uhereye no ku baturanyi ukajya n’ahandi twifuza umubano mwiza.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uboneke duhereye mu baturanyi uhereye mu majyepfo,iburasirazuba,iburengerazuba ndetse n’amajyaruguru.

Ariko icyo twubakira ubwo bushobozi,n’ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano kandi tuwubakireho dutere imbere no kugira ngo byumvikane ko icyo gihe iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.Icyashaka guhungabanya ubusugire bwacu icyo aricyo cyose aho cyaturuka hose,ubwo bushobozi niko twifuza kubukoresha.Ntabwo twifuza kubukoresha ngo hagire uwo dutera ubwoba cyangwa uwo tugirira nabi hanze y’igihugu n’ukugira ngo twirinde icyaduhungabanya ndetse bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu,ubusugire bw’igihugu cyacu bitamugendekera neza.Kuko bihenze cyane,byamuhenda,byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”

Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubu bushobozi bw’ingabo bitagirira neza u Rwanda gusa ahubwo bifasha n’inshuti n’ibindi bihugu bikeneye ubufasha hirya no hiryo ku isi.

Perezida Kagame yabwiye aba ba Ofisiye bato ko inshingano zabo ari ukurinda umutekano w’Abanyarwanda binyuze mu myitwarire myiza n’ubunyamwuga bagomba guhora babyibuka.

Ati “Kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere dukeneye igisirikare cy’umwuga,gifite imbaraga n’imyifatire byiza.Izo ngabo zikaba zigizwe n’aba Ofisiye n’abasirikare ba RDF umwe ku giti cye.

Kugira ngo twubake ubushobozi n’izina ryiza ryiza ry’ingabo zacu,ni ngombwa ko buri wese yiyemeza kuzuza inshingano ze uko bikwiye akagira n’imyitwarire ikwiriye.Akazi mukora nk’inshingano za RDF nicyo ibereyeho nicyo gituma Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose bumva ko bafite umutekano usesuye bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.”

Perezida Kagame yabwiye aba ba Ofisiye ko umurimo wabo wa mbere ari ugukorera abanyarwanda kandi ari inshingano iremere bagomba kubiha agaciro gakwiye.

Yavuze ko RDF izakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa haba mu baturanyi n’ahandi hirya no hino muri Afurika.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa