skol
fortebet

Visi Perezida w’ Ishyaka rya Victoire Ingabire yatorotse gereza

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’ ishyaka FDU inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda n’ undi mugororwa batorotse gereza kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Abatorotse ni Visi Perezida w’ ishyaka FDU Inkingi rya Victore Ingabire, Boniface Twagirimana na Murenzi.

Umuvugizi w’ amagereza mu Rwanda SSP Sengabo Helaly yavuze ko abatorotse buriye urupangu rwa gereza ya Nyanza

Yagize ati “Mu rukerera abagororwa babiri barimo Murenzi Aimable na Boniface Twagirimana batorotse gereza ya Nyanza bakoreshe uburyo bwo kurira”

RCS ivuga ko buri gitondo mu magereza haba igikorwa cyo kubara abagororwa ngo ni muri iki gikorwa hamenyekaniye ko aba bagororwa batorotse.

SSP Sengabo yavuze ko abacungagereza bari bahari gusa ngo hari ubwo abagororwa babaca mu cyuho bagatoroka.

Murenzi Aimable yakatiwe gufungwa burundu azira icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, yari amaze imyaka 11 afunze naho Twagirimana Boniface akurikiranyweho icyaha cyo kurema umutwe w’ abagizi ba nabi yari amaze umwaka afunzwe ariko ntabwo arakatirwa n’ urukiko.

RCS yavuze ko yamenyesheje inzego z’ umutekano bafatanya mu kazi inasaba abaturage ko uwabona aba bagororwa yamenyesha inzego z’ umutekano.

RCS ivuga ko abagororwa benshi baba bashaka gutoroka. Abatorotse ngo bakuwe muri gereza ya Kigali hari amakuru y’ uko bahora bashaka gutoroka.

Iyi gereza ya Nyanza niyo umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yari afungiyemo mbere y’ uko atoroka gereza mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017.

Muri iyi gereza ngo hagiye gushyirwamo kamera zicunga umutekano mu rwego kwirinda ko abagororwa bakomeza gutora ubutabera.

Ibitekerezo

  • Nihahandi aho yajya aho arihose azafatwa .

    Ariko RCS rwose imikorere mibi yanyu burimunsi ngo abanyabyaha batorotse niba mutabishoboye mwabivuze izindi nzego zumutekano zibishoboye ko zihari mukareka ibyo murimo birababaje rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa