skol
fortebet

Ya nyamaswa yafataga abagore ku ngufu yishwe

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inyamaswa yitwa ‘Igitera’ yari imaze iminsi ibangamiye umutekano w’abaturage, yiciwe mu Karere ka Gakenke, abiganjemo abagore cyari kimaze iminsi gisagarira, biruhutsa impungenge n’ubwoba bari bamaranye iminsi babitewe n’iyo nyamaswa.
Umuturage witwa Nyiramigisha Pelagie waganiriye yatangaje ko iyo nyamaswa yayiboneye n’amaso ye, ubwo yerekezaga mu kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy.
Yagize ati:" ni ikinyamaswa gifite amabuno manini nk’ay’abantu cyambaye ubusa,nakibonye cyiri kwerekeza mu (...)

Sponsored Ad

Inyamaswa yitwa ‘Igitera’ yari imaze iminsi ibangamiye umutekano w’abaturage, yiciwe mu Karere ka Gakenke, abiganjemo abagore cyari kimaze iminsi gisagarira, biruhutsa impungenge n’ubwoba bari bamaranye iminsi babitewe n’iyo nyamaswa.

Umuturage witwa Nyiramigisha Pelagie waganiriye yatangaje ko iyo nyamaswa yayiboneye n’amaso ye, ubwo yerekezaga mu kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy.

Yagize ati:" ni ikinyamaswa gifite amabuno manini nk’ay’abantu cyambaye ubusa,nakibonye cyiri kwerekeza mu Kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy,abantu bari kuvuga ko kiri gufata abagore ku ngufu ariko abo gifashe bakabigira ibanga. Duhangayikishijwe nacyo kuko imyaka yacu iheze mu mirima turi gutinya kujyayo.”

Nyiransabimana nawe wo mu Murenge wa Muhoza yatangaje ko ari inyamaswa 2 imwe yerekeje mu Murenge wa Muko indi mu ma saa10h z’amanywa ku ya 14 Kamena 2023 ikazamuka ahitwa muri Bugese yerekeza mu Murenge wa Muhoza.

Ati:"mukanya saa yine nayibonye izamutse Bugese yerekeza mu Mujyi wa Musanze,iraduhangayikishije cyane ,kuko ngo iri gufata abagore ku ngufu,biteye ubwoba cyane,mudukorere ubuvugizi bayisubize aho iwanyu igomba kuba.

Iki gitera bikekwa ko cyaba cyaratorotse Pariki ya Gishwati, cyagaragaye mu Mirenge ya Rusasa na Mataba mu Karere ka Gakenke, nyuma y’iminsi yari ishize kigaragaye mu Mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze.

Ngo ubwo cyageraga muri ako Karere ka Gakenke, cyatangiye kujya cyibasira abaturage, biganjemo ab’igitsina gore, aho umugore wese cyahuraga na we cyamusingiraga, n’ugerageje kwiruka ngo akize amagara ye kikamwirukankaho, ni mu gihe abagabo bo cyababonaga kikabahunga.

Si abaturage gusa, kuko ngo hari n’imirima yiganjemo iyari ihinzwemo inanasi, cyari kimaze iminsi bisa n’aho cyayigaruriye, kirazangiza ba nyirayo bakaba batari bakiyikandagizamo ikirenge, kubera ubwoba n’impungenge z’umutekano wabo.

Iki gitera bikekwa ko ari icyari kimaze iminsi kivugwa mu Karere ka Musanze, nyuma yo kubona ko gikomeje kubatera inkeke kinahangayikishije abatuye mu Gakenke, abaturage baho bafashe umwanzuro wo kucyicira mu Mudugudu cyari kimazemo iminsi wa Muhororo, Akagari ka Gikombe, ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Dunia Saa’d.

Yagize ati “Icyo gitera cyari kihamaze icyumweru. Cyirirwaga cyirukankana umuntu gihuye na we wese cyane cyane abagore. Kimaze iminsi cyangiza n’imyaka y’abaturage yiganjemo inanasi bari barahinze. Hamwe na hamwe abaturage ntibari bakirenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba batarataha, batinya guhura nacyo kikaba cyabagirira nabi. Urebye cyari giteje ikibazo, kibangamiye umutekano ndetse twari twabimenyesheje inzego zidukuriye, tujya inama y’uko aho cyagaragara hose, hakoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo kihavanwe mu kurengera inyungu z’abaturage”.

Ati “Ubwo rero cyaje kurira igiti cyo muri ako gace, gisanzwe kimanitsemo imitiba y’inzuki, mu kucyurira cyageze hafi y’ubushorishori bwacyo, inzuki zirakidwinga cyitura hasi, abaturage bari hafi aho baragitangatanga, baracyica”.

Ibyo bimaze kuba banahise bagitaba muri ako gace. Dunia ashima abaturage kuba barabaye maso, bakicungira umutekano.

Ati “Uburyo abaturage bagiye batanga amakuru n’ingamba bafashe bo ubwabo zo kukigendera kure, biragaragaza y’uko bazi agaciro k’umutekano. Nibakomereze muri uwo murongo, ahantu hose babonye ikintu cyahungabanya umudendezo wabo bakimenyekanishe, gikumirwe hakiri kare”.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, yavuze ko iyo inyamaswa y’agasozi bigaragaye ko yavuye mu buturo bwayo, bitoroshye kuyisubizayo ndetse ibangamiye umutuzo w’abaturage, yaba ubuzima bwabo cyangwa imitungo yabo, hafatwa icyemezo cyo kurengera abaturage.

Yongeraho ko icyo gihe bishobora gukorwa n’abaturage bitabara, cyangwa ubuyobozi bushinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa