skol
fortebet

Yabonye Umwana we wari warazimiye abifashijwemo na whatsap

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa AKIMANA Sophie utuye mu Murenge wa Kimisagara wari umaze ibyumweru bitatu yarabuze umwana we, kuri ubu ngo afite ibyishimo byinshi byo kuba yongeye kumubona mu gihe yaramaze kwiheba akeka ko yaba yarapfuye.
Umwana w’uyu mubyeyi wari warabuze ari mu kigero cy’imyaka 5, yabonetse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bahererekanyaga ubutumwa buvuga ko hari umuntu watoraguye umwana yazabimenyesha.
Ahagana mu masaha ya cyenda ku munsi w’ejo 24 Ugushyingo ,nibwo uyu mwana (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa AKIMANA Sophie utuye mu Murenge wa Kimisagara wari umaze ibyumweru bitatu yarabuze umwana we, kuri ubu ngo afite ibyishimo byinshi byo kuba yongeye kumubona mu gihe yaramaze kwiheba akeka ko yaba yarapfuye.

Umwana w’uyu mubyeyi wari warabuze ari mu kigero cy’imyaka 5, yabonetse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bahererekanyaga ubutumwa buvuga ko hari umuntu watoraguye umwana yazabimenyesha.

Ahagana mu masaha ya cyenda ku munsi w’ejo 24 Ugushyingo ,nibwo uyu mwana witwa Fiston Kwizera yashyikirijwe umubyeyi we.

Akimana n’umwana yari yarabuze /Foto:Royaltv

Byari ibyishimo kuri uyu mubyeyi, kuko akimubona yahise agira ikiniga agatangira kurira, ariko akanavuga ko afite ubwoba bw’uko yazongera akamucika,kuko ngo atari ubwa mbere byari bibaye.

Charles Hazabintwari watoraguye uyu mwana, yasobanuye uko byagenze kugira ngo amubone,ndetse n’icyo yakoze kugirango abonane n’umubyeyi we, akavuga ko byose ari ukubera ikoranabuhanga rya whatsap.

Ubusanzwe, uyu mwana agaragara nk’aho yabasha kuvuga, ariko afite ikibazo cyo kuba atabibasha kuko ibyo uvuze nibyo asubiramo, ariko we nta jambo yabasha kwivugira ubwe.

Source:www.royaltv.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa