skol
fortebet

Ngiye kureka umukobwa dukundana kubera umusore unyitaho kumurusha, nkore iki?

Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muraho neza basomyi b’ umuryango? Mbandikiye mbagisha inama y’ icyo nakora kuko umusore twamenyanye akanyitaho yampugije umukobwa dukundana ubu nkaba ndi mu nzira yo kumureka ariko nkabura amahitamo kuko ugiye gutuma mureka ari umusore mugenzi wanjye.

Sponsored Ad

Ubundi byatangiye ubwo hari kuwa gatandatu w’ umuganda rusange, nari mfite gahunda yo kujya iwacu mu ntara, kuko moto zari zabuze navuye mu rugo n’ amaguru ngenda urugendo rurerure ngera ahantu hari habereye umuganda, itegeko ryari ryatanzwe ko abantu bose banyuraga iyo nzira bagomba guhagarara bagatanga umusanzu nanjye rero ntabwo naharenze ngo nkomeze gahunda yo kujya iwacu mu ntara kubera gucyererwa ntegura imyenda birumvikana nagombaga gukora iyo bwabaga ngo ngende nsa neza.

Baraduhagaritse Bampereza isuka nanjye ninjira mu bandi, negera abasore bagenzi banjye dutangira gukora tuganira, muri uko gukora umuganda hari umusore umwe wanyegereye, atangira kunyihanganisha ariko simenya icyo avuga niko kunyerurira ambwira ko ababajwe cyane nuko nambaye neza ariko nkaba ndi kwitera ivumbi ntacyo nitayeho nanjye mubwira ko nta yandi mahitamo mfite.

Yatangiye kumbaza aho ngiye mubwira ko ngiye mu ntara gusura umuryango dutangira gutera urwenya ukuntu abasore baba i Kigali iyo bagiye mu ntara bakora iyo bwabaga bakagenda basa neza tuguma muri ibyo kugeza umuganda urangiye.

Umuganda urangiye nibwo nashobewe, ndeba gusubira mu rugo cyangwa gukomeza ariko mbura icyo nkora, uwo musore angira inama yo kujyana nawe kuko atuye aho hafi ngacafuza inkweto n’ ipantaro hanyuma ngakomeza dufata umwanzuro dutyo.

Twageze yo ntungurwa n’ ahantu aba, ni ahantu heza mu gipangu kiza, narahageze ndemera.

Tugeze kw’ ibaraza nkuramo inkweto mwaka ibase n’ amazi ngo ncafuze ariko ambwira ko hari kadogo nta kibazo arabikora ahubwo nakwinjira tukiga kuby’ imyenda, byaje kurangira anzaniye amapantaro n’ amashati ngo mpitemo iyo ngenda nambaye biba akarusho ko yari imyenda ye myiza kurusha iyo nari ngiye nambaye birumvikana ntabwo nari kwiyima ayo mahirwe.

Navuye iwe duhanye nimero ndetse tugenda tuvugana mu nzira kugeza ngeze mu ntara, nkora ibyo nkora cyakora natashye bwije cyane ngera aho mba ambaza ko nahageze ndamushimira ndaryama

Mu gitondo nabitekerereje umukunzi wanjye anshimira uwo musore ndetse ambwira ko yifuza kuzamubona, muri iyo minsi uwo musore yakomeje kumpamagara akanyandikira ndetse akantumira kenshi ngo tuganire, tukajya ahantu tugasangira tukungurana ibitecyerezo gusa akita kumbaza ubuzima mbayemo n’ibibazo mfite akabikemura anyereka n’ ikizere cy’ ejo hazaza nuko yemeye kunshakira n’akazi ndanagatangira kampemba neza pe.

Uko bucya nuko bwira yagiye anyereka byinshi ntarondora tujyana n’iwacu gusa icyarushije kuntangaza nuko yambwiye ko ndamutse muhemukiye nkamujya kure yazicuza ubuzima bwe bwose ko yagize inshuti yamugiye mu maraso no mu mubiri kugeza ubwo yansabye ko tugirana igihango.

Umukobwa dukundana yarabibonye asa n’ umpunze gusa nanjye mbona ko uko uwo musore anyitaho ari byo nari nkeneye kandi nibyo nahoraga nifuza mu buzima. Ubu umukunzi wanjye numva namureka akajya kwishakira undi kuko mbona nta cyizere cyo kuzanyitaho kuruta icyo uwo musore ampa none nshuti bavandimwe nkore iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa