skol
fortebet

Reba inama zizagufasha cyane mugihe uwo ukunda usanze yikundira abandi cyangwa yarafashwe

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Hari ijambo rikunze gukoreshwa n’abantu aho baba bagira bati “kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi” gusa abenshi usanga bakoresha aya magambo cyangwa se iyi mvugo ariko mu by’ukuri nta busobanuro bwayo bazi.

Sponsored Ad

Twifashishije bimwe mu bitekerezo bya bamwe mu bakunzi n’abasomyi bacu ndetse twifashisha n’inama zitangwa na zimwe mu mpuguke ku bijyanye n’urukundo n’imibanire y’abantu, hanyuma tubakusanyiriza zimwe mu nama zagufasha igihe usanze uwo ukunda akunda abandi cyangwa se aramutse yarafashwe n’ubwo bigora cyane ariko nkwijeje ko ukurikije izi ngingo ushobora kunesha ugushaka k’umutima wawe, ntubure amahoro cyane.

1. Menya impamvu uwo muntu ari we umutima wawe ushaka

Akenshi burya ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi, n’ubwo bamwe batemeranya n’iyo mvugo ariko burya ibyiyumviro by’umutima twe nk’abantu biragora kubitsinda ariko wowe nubona umutima wawe uguhata gukunda umuntu kandi uzi neza ko uwo muntu yafashwe, gerageza umenye impamvu ukunda uwo muntu hanyuma wowe bizagufasha gushaka abandi bantu benshi bafite ibyo wakundiraga uwo nguwo bityo ube wamwikuramo kuko ibyo umukundira n’abandi uzaba wamenye ko babifite.

2. Vugana cyane n’inshuti ze za hafi

Aha wenda bamwe mwakwibaza muti nigute waba ubona umuntu ukunda byararangiye udashobora kumugeraho warangiza ukajya kwiyegereza inshuti ze ? Ukuri ukwiye kumenya ni uko za nshuti ze uzajya uzibaza uti se uyu muntu ateye ate ? Imico ye imeze gute ?.. Kuburyo bizagufasha kumumenya neza kuko akenshi ushobora kuzasanga wamuntu koko adakwiriye kugukurura kuko wenda imico ye utayikunze.

3. Emera ibyo udashobora guhindura

Burya akenshi usanga twe nk’abantu dukunze kugira kamere yo kutemera guheba ibyadusize, ariko burya uburyo bwiza bwagufasha igihe ubona nta kintu uri buhindure ku kintu cyangwa se ku muntu, wowe hindura inzira hanyuma na wa muntu umusige mu nzira ye, nzi neza ko uzagera ku yindi ntambwe n’ubwo biba bigoranye. Iga kwakira ibintu kuko ugomba kubyakira kandi kuko ubona ko ari byo bishoboka, ibinyuranye nabyo bikaba ari uguta igihe cyawe.

4. Shaka ubwoko bw’imikino inezeza umubiri

Aha akenshi iyo umuntu avuze ibinezeza cyangwa se ‘hobbies’ mu ndimi z’amahanga, bivuze ko ari wa mwanya wawe ujya ufata haba mu masaha atari ay’akazi cyangwa igihe cyo kuruhuka ukaba wakina imikino itandukanye, nibwo rero umuntu aba akeneye uwo kuba hafi ye cyangwa se uwo bafatanya kwidagadura ndetse no kuruhuka. Muri iki gihe rero uramutse ufite umuntu wakunze kandi ubona nta buryo ufite bwo kumwigarurira, mu gihe ubonye umwanya wo kumutekerezaho ako kanya icyo ukora ni ugushaka uburyo wahura n’izindi nshuti zawe mukaba mwajya mu mikino itandukanye kuburyo bituma udatekereza cyane wa muntu umutima wawe ukubaza buri munsi.

5. Gusohokana n’inshuti byagufasha kwiyibagiza byinshi

Imwe mu nzira zo kugira umunezero haba imbere mu mutima ndetse no mu buzima bwawe busanzwe burya ni ukuba wafata umwanya ukajyana n’inshuti zawe nk’ahantu babyina cyane mu masaha ya nimugoroba, hanyuma mukagenda mukabyina icyo gihe ndakwizeza ko utahana akanyamuneza kandi ni n’uburyo bworoshye bwo kuba wabona indi nshuti ukikuramo uwo wundi wararikiraga.

6. Umukunzi umuhabwa n’Imana

Burya ku muntu wemera Imana, azi neza ko umukunzi mwiza umuhabwa n’Imana ari nayo mpamvu twe dukwiye gusenga tukishyira mu mutuzo hanyuma ugategereza umukunzi wawe aho kurarikira uw’abandi.

Izi ni zimwe mu nama zagufasha gusa hari n’izindi nyinshi n’ubwo tuba twaguhitiyemo iz’ingenzi muri zo ari nayo mpamvu munsi y’iyi nkuru hari ahagenewe gutangira ibitekerezo bivuze ko uramutse ufite ikindi gitekerezso cyangwa izindi ngingo wakongeraho wakigaragaza n’abandi bakaboneraho ubundi tugakomeza kubaka umuryango Nyarwanda.

Ibitekerezo

  • Ese mbabaze ncuti zanjye? Hari icyo wakora basi ngo wibagirwe ibikomere byuwo mwatanye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa