skol
fortebet

UWANDEMEWE (Episode 1): Turangije amashuri abanza, Ku munsi mukuru wo gusezeranaho ikigage cyankojeje isoni imbere ya Stella

Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

UWANDEMEWE (Episode 1): Turangije amashuri abanza, Ku munsi mukuru wo gusezeranaho ikigage cyankojeje isoni imbere ya Stella

Sponsored Ad

Nitwa Sam, navukiye i Musambira, mvuka mu muryango w’ abana bane, abakobwa babiri n’ abahungu babiri, nkaba umwana wa gatatu mu muryango, uwizihiwe no kubona izuba…nkarinda mba igisekeramwanzi.
Umuryango wacu wari umuryango mwiza urangwamo ibyishimo n’ umunezero, iwacu ntabwo twari dutunze ibihambaye ariko kandi ntacyo twari tubuze mbese iwacu ntabwo twasabaga umunyu.
Mfite imyaka itanu gusa nibwo natangiye guca akenge, ubwo ntangira kugira bimwe menya ku buzima twabagamo umunsi ku munsi, nkabona Papa agenda nkongera nkabona atashye ndetse anzaniye utuntu… umugati, bombo cyangwa biswi, namubaza aho avuye akankirigita ngaseka bikarangirira aho.
Nihuse cyane maze kuzuza imyaka yo gutangira ishuri bagiye kuntangiza, icyo gihe bakuru banjye bamfashe akaboko tugana iy’ ishuri kuvoma ubumenyi, urugendo rw’ ishuri rutangira ubwo.
Muri ubwo buzima nari intangiye nagiye mbyishimiye cyane kuko kenshi nababazwaga n’ ukuntu abandi bana bagenda njye ngasigara, nabazaga Mama kenshi impamvu ntayana n’ abandi ariko akambwira ko igihe kitaragera.
Twafashe inzira turagenda gusa n’ubwo nari nishimye, ariko abakuru murabizi. mu bihe byahise kubona umwana wapfunyikiwe ibyo kurya byabaga ari igitangaza muri iyo nzira iminsi ya mbere nagowe cyane n’ inzara yanteraga rimwe na rimwe kurira gusa mwarimu wacu ntazibagirwa na rimwe wari umubyeyi mwiza wadukundaga cyane ntabwo yaburaga icyo agendana mw’ isakoshi, ndibuka ko yampaga kenshi icyo kurya iyo byabaga byakomeye.
Iyo nzira y’ amashuri abanza yabaye ndende kuko nasibiye inshuro ebyiri zose….urebye ntabwo nari umuhanga pe.
Abandi iyo babazaga icyo bazaba cyo njye namanikaga mbere nkavuga ko nzaba umusirikare, mwarimu nawe akambwira ko nindamuka ntize ngo menye ubwenge ntazigera mba umusirikare gusa ntawe ugorora ikijumba nakomezaga kunyenyeza iyo isomo ryabaga rivuza ubuhuha mu gihe abavandimwe banjye Yvette na Ndori nakurikiraga bo bari baratsinze ikizamini cya Leta bajya kwiga mu mashuri makuru.
Umwaka wa gatandatu uri kurangira umunsi wo gusezererwa warageze, wari umunsi ukomeye ku kigo cyacu kuko twakotezaga amafaranga magana atanu, ubundi twamara kuyateranya ikigo nacyo kikadutwerera tukagura ibigage, ubushera n’ akagwa gacye, ubundi tugahaha ibyo kurya ufite umwenda yajyanaga gusenga akawukoraho ikitaragombaga kubura yari Radio ya Karekezi yari izwi n’ abantu bose, iyo yaburaga ubukwe ntibwatahaga.
Bucya ngo uwo munsi ugere naraye ntasinziriye, bwacyeye imyenda nari narakomejwe nambaye ntari kuyiva iruhande, nyikubitamo ndeba agashashi nshyiramo isahani n’ ikiyiko ndetse n’ igikombe kinini, mfata inzira nerekera kw’ ishuri.
Nasanze abakobwa bahageze bari guhata ibirayi abandi bashyashyanye reka sinakubwira, abahungu bavoma amazi abandi basa inkwi nanjye ntangira kubafasha byari ibyishimo kubona abana twasangiye intebe y’ishuri tugiye gusangira agafiriti dore ko bamwe bakaryaga ku munsi mukuru.
Amasaha yakomeje kwicuma ibiryo birashya twinjira mw’ ishuri ryacu aho ibirori byagombaga kubera, umuziki wari wose ariko twese dukomeza kubyinira mu ntebe.
Mwarimu yaraje adufungurira ibirori, ibyo kurya biraza ndetse n’ ibyo kunywa, turarya turahaga, bimaze kugera mu nda… ubwo hakurikiraho umwanya wo kubicugusa.
Umwe mu bana twemeraga ko ari umusirimu witwaga Patrick yarahagurutse aratebeza neza cyane maze aravuga ati,
Patrick-“Ariko se ko mbona mutishimye kandi uyu munsi ari uwacu? Mwishime munezerwe kuko turangije, ubu twabaye abantu bakuru, ikindi kandi ubu tugiye gutandukana hari ubwo bamwe batazongera kubonana, niwo mwanya rero ngo twishimane twegerane tubyine ingwatiramubiri, ntimutinye erega ubu nta ribi ahubwo mwarimu naza mundabure uyu munsi ntabwo nditeza mwebwe abanyeshuri reka reka!, ndabyinisha mwarimu mwibutse inkoni yankubise njye sinkina niko nabaye!”

Yarangije kuvuga ibyo yinaga mo hagati, atangira kurya umuziki ivumbi riratumuka ari nako abandi basimbukiyemo noneho biba akavuyo dutangira gukandagirana dore ko benshi muri twe kubyina byacu byari ukwirwanaho gusa ntibyari kutubuza kwishimira uwo munsi.
Twarabyinnye ibyunzwe biraza ari nako tugotomera ikigage, ngeze aho numva ntangiye kuzengera biba ngombwa ko nsohoka nkajya kureba aho isi igeze yikaraga.
Nageze hanze nicara mu ntebe twari twasohoye ngo ziduhe urubuga, ibyunzwe byari byose ari nako umusemburo w’ ikigage ukomeza kuzamuka, mu gihe nari ndi aho nabonye Stella asohotse, yambaye neza koko!
Stella yari umwana wa mwarimu, mwarimu wari waraje gucumbika hafi y’ ikigo kuko ariho yari yarabonye akazi.
Stella yari umukobwa utagira uko asa mu buto bwe, yambaraga uniforme nziza, udukweto twiza akaberwa kubi mbese namwe murabyumva umwana wa mwarimu twamutinyaga twese, rero uwamwegeraga yabaga ari wa wundi we yahisemo.
Nakomeje kumwitegereza aho yari ahagaze asa nuwasohotse ngo ave muri ako kavuyo ubwo umusemburo w’ ikigage nawo ukomeza kuzamuka, sinzi uko byaje mba ndahagurutse ngenda musanga mugezeho ndamubwira nti,
Njyewe-“Stella! Mbanje kugusuhuza bimvuye ku mutima, urakoze kunyemerera guhagarara imbere yawe ngo mvuge akandi ku mutima kuri uyu munsi mukuru wo kurangize amashuri kwacu”
Stella-“Hhhhh! Kagire inkuru? Ngo kurangiza amashuri? Ninde se wakubwiye ko bayarangiriza muwa gatandatu Primaire?”
Njyewe-“Eeeh? Harya ubu ntabwo byitwa ko turangije? Nari nzi ko twayasoje ariko ntacyo abazakomeza bazakomeze tuzahurira I Kigali twese twarabaye abakire”
Stella-“Uuuuh? Ubwo se ko numva wowe nta gahunda ufite yo gukomeza kwiga urumva wazaba umukire gute utarize?”
Njyewe-“Njyewe nzaba umusirikare erega!”
Stella-“Hhhhhhh! Ndumiwe koko? Wowe? Wowe uba umusirikare? Urumva waba umusirikare utarize?”
Njyewe-“None se abasirikare akazi kabo ni ako kwandika cyangwa kuvuga indimi? Cyangwa akazi kabo ni ako kurinda abaturage?”
Stella-“Ahaa! Nakubwira iki”
Stella yarahindukiye ngo agende ariko kagasamusamu k’ ikigage kongera kuntera kumubwira nshize amanga nti,
Njyewe-“Buretse kugenda, hari icyo nashakaga kukubwira”
Stella-“Iki se kandi?”
Njyewe-“Urebye…nyine…nashakaga ko tuba turi kumwe, tukaba tuganira mu gihe abandi bari kubyina”
Stella-“Tuganira iki ubwo?”
Njyewe-“Mbese urabona tugiye gutandukana kandi wenda kubera ko uri umuhanga nta kabuza uzahita utsinda ujye kwiga muri secondaire, urumva rero nshobora kutazongera kukubona”
Stella-“Hanyuma?”
Njyewe-“Nagirango rero nkubwire ko mu gihe maze nkubonye nakwishimiye, buriya mu gihe cyose nakubonaga nashiraga numva”
Stella-“Hahahahaha!”
Njyewe-“Ni ukuri da! Ugira ngo ndakubeshya se? Ntabwo nkubeshya rwose ahubwo nkubwiye mw’ ijambo rimwe ko ngukunda naba mbyoroheje”
Stella-“Ngo?”
Nagiye gukomeza kuvuga agasamusamu k’ ikigage kantanga imbere ntura umubi umwuka wacyo wisuka kuri Stella yifata ku mazuru arihungiza biba ibindi,
Stella-“Uuuuuh? Uuuh? Puu! Mbega umunuko w’ibiyoga!”
Ako kanya nahise mufata akaboko ariko aranyiyaka nabi cyane,
Njyewe-“Mbabarira Stella”
Stella-“Ndekura se nyine, ubonye umaze gusinda uza kunukira ibyo biyoga? Urabona nasohotse mpunze iki ko biriya bintu ntabinywa?”
Njyewe-“Ariko ntabwo nabishakaga”
Stella-“Mpa inzira nigendere”
Yanyigijeyo agenda yihuta ndamukurikira akomeza kugenda, natungue no kubona arenga mu nzira itaha ndahagarara numva agahinda muri njye karanzonze nicara aho nari ngeze mfura utwansi ntangira kutuzinga.
Ariko koko nubwo byari bingendeke bityo, ikigage kikantera akanyabugabo nkavuga amagambo nahise nibagirwa nkimara kwiyamwa, Stella buri uko namubonaga narashigukaga nkamwitegereza cyane, mw’ ishuri ho iyo mwarimu yavugaga ntacyo nabaga ndi kumva, nabaga ndi kumwirebera yaseka nanjye ngaseka ntumvise nicyo asetse.
Ibyo kandi byabaye igihe kirekirekire imyaka myinshi gusa ntabwo nari nzi icyo byitwa cyo, nakomeje kwibera muri ubwo buzima banza ari nayo mpamvu mu mutwe nta cyajyamo.
Nyuma y’ umwanya utari muto narahagutse nsubira aho abandi babyiniraga, nagezeyo Patrick ansanganiza igikompe cy’ ikigage ndagotomera koko, ubundi ntangira kubyina nako kwigana ababyina, dusatira abakobwa nabo baduhunga tuguma muri ibyo mpaka buhumanye.
Mwarimu yaje gukomanga cyane ku muryango asaba Karekezi guhagarika umuziki ariko tumubera ibamba dore ko bamwe umusemburo wari wakoze, sibwo bibaye ibindi mwarimu tukamuhindukirana yabona bikaze agakuramo ake karenge? Burya koko ngo inzoga si amazi byongeye mu kigero cyacu twari twarengeye, ari nayo mpamvu twatangiye kubahuka abaturuta byongeye batureze.
Twakomeje kubyina umwe ataha undi ataha, nshiguka bibaye saa tatu z’ ijoro, kuri njye byari igikuba gicitse kuko nagombaga gufata inzira ya njyenyine nkagenda iminota mirongo ine, ntabwo nari narigeze ntaha ayo masaha yewe Papa nari niyiziye ntabwo numvaga ukuntu ndamuhinguka imbere, natangiye kwibaza uko ndi bubigenze biranshobera ikigage kinshiramo ntangira gutitira mbona abandi bose batashye……………………..
Ntuzacikwe n’ iyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • wowooooooooooooooo it’s amazing story I’m just curious about tomorrow because the story is so good and it will contain important lessons in life.uvuze musambira nsanga nihafi yaho naboneye izuba ,by the way ndagushimiye kubwiyinkuru nziza.

    Mbega inkuru itangiye neza!Stella nizere ko ari we kiremwa cya Sam!

    Mbega inkuru itangiye neza!Stella nizere ko ari we kiremwa cya Sam!

    Unyibukije ibihe byacu kbs
    Uziko neza neza Ari photocopy yibyatubayeho turangiza p8 ndumiwe pe wagirango twari kumwe icyo gihe

    Gusa courage bro inganzo yawe inkora ahantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa